Tariki ya 26 Mata mu 1994, ni umunsi wa 20 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 116 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Kuri iyi tariki hishwe Abatutsi ku maparuwasi atandukanye mu gihugu ndetse ni bwo hishwe Abatutsi bari bahungiye kuri ISAR Rubona.
Mbere ya Jenoside, ISAR Rubona yari muri Komini Ruhashya. Hahuriye Abatutsi benshi baturutse ku Gikongoro, Maraba, Ruhashya, Rusatira, Mbazi na Mugusa bakusanyirizwa kuri Mont Rubona ari benshi cyane.
Abenshi babatangiriraga muri Komini Mugusa bashaka guhungira i Burundi bakabasubiza inyuma muri ISAR Rubona. Hari hahungiye kandi Abatutsi bahakoraga. Ibitero byabamaze byaturutse muri izo komini zose bikurikiye Abatutsi babo bahahungiye, nyuma yo kurangiza abari kuri Komini Ruhashya na Mbazi mu Byiza.
Ku wa 26 Mata 1994 mu ma saa tatu ni bwo ibitero byari bihasesekaye n’amafirimbi n’induru nyinshi, bahahurira n’abajandarume, abasirikare n’abapolisi ba komini birara mu Batutsi barabica amanywa yose n’ijoro ryose.
Ku wa 27/04/1994, uwari Perefe wa Butare Nsabimana Sylvain yaje muri ISAR abwira abicanyi ngo nibarekere aho kwica basubire mu ngo zabo. Uwo munsi Abatutsi bari bagihumeka babajyanye mu Gakera munsi ya Mont Rubona, bigondagondera utuzu two kubamo mu biti n’ibyatsi, bacukura n’ubwiherero bibwira ko barekeye aho kubica. Bigeze ku wa 02 Gicurasi 1994 ni bwo ibitero byagarutse birabica bose.
Imibiri y’Abatutsi biciwe muri ISAR Rubona ntiraboneka yose ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Kuri iyi tariki Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Mugina, Kamonyi. Paruwasi ya Mugina iherereye mu Kagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi. Muri Jenoside Paruwasi ya Mugina yahungiyeho Abatutsi baturutse imihanda yose barimo abaturutse mu Bugesera, Kigali y’Umujyi, Kigali Ngari no mu makomini yari aturanye na Komini Mugina.
Hari Abatutsi benshi ku buryo bari baziko bazirwanaho nta kibazo bazagira. Abatutsi bari barahahungiye birwanyeho ubwo bari batangiye guterwa, ariko babifashijwemo na Burugumesitiri wa Komini Mugina, NDAGIJIMANA Callixte utari ushyigikiye ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.
Nyuma baje kunanirwa inzara irabica abari bahungiye kuri Paruwasi bicishijwe intwaro zitandukanye zirimo imbunda, grenade noneho nyuma y’izo ntwaro za kizungu abaturage bakabiraramo n’ibisongo, imihoro, amabuye n’ibindi.
Ku ya 26 Mata 1994 Abatutsi biciwe kuri Paruwasi Gatolika ya Birambo, Karongi. Jenoside mu Birambo yatangiye nyuma y’umunsi umwe uwari umukuru w’igihugu apfuye, abahutu b’intagondwa n’Interahamwe bahise batangira kwica Abatutsi, gusahura imitungo no gutwika inzu.
Uyu munsi ni bwo igitero cyari kiyobowe n’ubundi na Burugumesitiri KABASHA, Konseye wa Segiteri Nyabiranga Munyankindi Cyprien, Konseye wa Segiteri Musasa MUGABONAKE, Depite SEBITABI Alphonse na Procureur Kwizera Aaron, bafatanyije n’Interahame, Abajandarume n’Abasirikari bishe mu buryo bw’agashinyaguro abari basigaye bo muri Birambo.
Mu kigereranyo Abatutsi barenga ibihumbi bitandatu biciwe muri ibyo bitero byose.
Kuri iyi tariki Abatutsi biciwe kuri komini Kigoma, Ruhango. Komini Kigoma yari yubatse muri Segiteri ya Butare, Selire ya Kabambati mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Rwoga mu Mudugudu wa Bihome. Mu gihe cya Jenoside hari Abatutsi bahungiye kuri Komini Kigoma bizeye kuharokokera ndetse hari n’abandi bahazanwe babeshywa ko bagiye kuhabarindira.
Tariki ya 26 Mata 1994 na mbere yaho gato hiciwe Abatutsi barenga 475. Abahiciwe bari baturutse muri segiteri zitandukanye za Komini Kigoma zirimo Gahombo, Mukingo, Kiruri, Ngwa n’ahandi. Nyuma yo kubegeranya bicirwaga kuri bariyeri ikomeye yari imbere ya komini naho imirambo yabo yashyirwaga mu byobo byari byaracukuwe hafi ya komini.
Uyu munsi Abatutsi biciwe kuri Komini Tambwe, Ruhango. Kuri Komini Tambwe hiciwe Abatutsi barenga 20,000, Umututsi wa mbere yiciwe imbere y’ibendera mu rwego rwo gutangiza igikorwa no gushishikariza Interahamwe n’abaturage kubyitabira.
Abishwe bari bahahungiye abandi bahurijwe kuri Komini Tambwe, abahungiye kuri Superefegitura ya Ruhango, kuri Kiliziya ya Ruhango n’ahandi. Nyuma yo kubica imirambo yajugunywaga mu ishyamba rya pinusi mu byobo n’imiringoti.









