sangiza abandi

Tariki 9 Kamena 1994: Miliyoni 50 zongewe mu bikorwa byo kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi

sangiza abandi

Tariki 9 Kamena 1994 ni umunsi wa 65 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 160 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi kandi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi ari nako Inkotanyi zikomeza kubohoza uduce  dutandukanye zinatabara Abatutsi mu bice byo hirya no hino mu gihugu.

Kuri iyi tariki leta y’abicanyi yakomeje gukora inama zo kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi mu gihe Jenoside yari ikomeje hirya no hino mu gihugu.

Ukwezi kwa Kamena 1994 kwageze Jenoside imaze guhitana Abatutsi benshi cyane muri perefegitura zose z’igihugu.

Miliyoni 50 Frw zari zatanzwe na guverinoma zashyizwe mu bikorwa byo kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi mu cyiswe “Auto-defense civile” nk’uko bigaragara muri Agenda y’uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Edouard KAREMERA.

“Auto-defense civile” ni gahunda yatangijwe na Habyarimana kuva mu 1990 yari igamije gutoza urubyiruko kuzica Abatutsi.

Mu 1991, iyari Leta y’u Rwanda icyo gihe yashyizeho iyi gahunda bari barise iyo kwirwanaho kw’abasivile aho yaranzwe no gutoza no guha imbunda urubyiruko kugira ngo ruzakoreshwe mu bwicanyi.

Iyo gahunda yabaye inkingi ikomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi byabaye nyuma y’uko guverinoma yari iyobowe na Kambanda hari hashize iminsi mike itumije intwaro zo gukomeza kwifashisha mu kwica Abatutsi bari bakihishe mu bice by’igihugu.

Kuri uyu munsi kandi ni bwo guverinoma yemeje ko intwaro yatumije hanze zigiye kuhagera.

Aya mafaranga yaje yunganira izindi ntwaro zari zimaze kugera mu gihugu.

Ukwezi kwa Kamena 1994 kwageze Jenoside imaze guhitana Abatutsi benshi cyane muri perefegitura zose z’igihugu.

Interahamwe zifatanyije n’ingabo za leta FAR zakomeje kwihutisha ubwicanyi mu bice Inkotanyi zitari zari zabohoza.

Photos:

[fluentform id="3"]