Umukinnyi wa Filime, akaba n’Umunyamideli ukomoka muri Nigeria, Temiloluwa Elizabeth Otedola washakanye n’umuhanzi Mr Eazi, yasangije inkuru y’uburyo yisanze mu rukundo n’u Rwanda yari asuye bwa mbere.
Temiloluwa Elizabeth Otedola ukunze kwita Temi Otedola, yasuye u Rwanda mu rugendo yari amaze igihe akora mu bihugu byo hirya no hino ku mugabane wa Afurika, ubwo yarimo atunganya filime ye ya mbere.
Uyu mugore w’imyaka 29 y’amavuko ni umukobwa w’umuherwe ukomoka muri Nigeria, Femi Otedola na Nana Otedola.
Yashakanye n’umuhanzi Oluwatosin Oluwole Ajibade uzwi nka Mr Eazi akaba umwe mu bahanzi bafite ibikorwa binini mu Rwanda.
Mu nkuru yasangije ku rubuga rwe rwita Conde Nast Traveller, Temi avuga ko yahoranye icyifuzo cyo gusura u Rwanda ndetse ubwo yari ahageze yahagiriye ibihe byiza cyane.
Ati” Nkihagera, numvise meze nk’uri mu rugo, bitewe n’abantu baho n’ubwiza bwaho karemano. Naryohewe n’imihanda ya Kigali isukuye cyane, ndetse no gusura imirima y’Icyayi no kugendera ku mafarashi mu misozi yaho.”
Mu rugendo yagiriye mu Rwanda yashimishijwe n’imiterere n’imico itandukanye ya Afurika, aho avuga ko kurenga umupaka umwe gusa ugera hirya ukahasanga imico ihabanye n’iyaho wari uri.
Temi ubwo yari mu Rwanda yasuye imirima y’Icyayi mu gace ka Tumba na Kinihira mu Karere ka Rulindo, ahahingwa, hakanatunganyirizwa icyayi hazwi nka ‘Sorwathe Tea Factory’.
Ati” Iyi mirima y’Icyayi ya Tumba ni ahantu ho kubona mu gihe wasuye u Rwanda. Twamaze igicamunsi dusoroma gake ku cyayi gitunganyije neza, twihera ijisho imisozi myiza y’ibara ry’icyatsi mu masaha y’umugoroba izuba rirenga.”


Temi Otedola yishimiye gusura imirima y’Icyayi ya Tumba na Kinihira
Temi wari kumwe n’umugabo we Mr Eazi, ariko udakunze gutangaza ibihe bye ari mu Rwanda, yakomeje avuga ko yaryohewe n’ubwiza bw’agace gahinzwemo icyayi ka Sorwathe, aho uba witegeye ikirunga cya Muhabura n’imirima y’Icyayi ya Rukari.
Ati ” Twagenze urugendo rurerure muri iyi mirima y’icyayi, ntabwo nabona icyo mvuga ku bwiza bwaho.”
Akomeza avuga ko yatembereye u Rwanda, yitegereza ubwiza bwarwo, yibaza ubuzima bwaho bwa buri munsi ndetse bimubera n’umwanya wo kwitekerezaho we ubwe.
Ati” Rimwe na rimwe, uburyo bwiza bwo gusura igihugu gishya ni ukugitembera. Ukumva umuziki mwiza, ureba hanze mu idirishya, wibaza uko ubuzima bwa buri munsi bwaho bumeze. N’ubwo hari byinshi byo kwitegereza no kwishimira, biguha n’umwanya wo kwitekerezaho n’urugendo rw’ubuzima urimo.”
Temi avuga ko yasanze u Rwanda rufite ubwiza burenze uko yabitekerezaga, anagaruka ku buryo yaryohewe no gusura agace ka Fazenda gaherereye ku musozi wa Kigali, iminota 30 uvuye mu mujyi rwa gati.
Ati” Hari hashize imyaka nshaka gusura Kigali, kandi nasanze ifite ubwiza burenze kure uko nabitekerezaga, nzi neza ko uru ruzinduko ari urwa mbere mu ngendo nyinshi nzahagirira.”


Temi yasuye agace ka Fazenda gaherereye kuri Mount Kigali, iminota 30 uvuye mu mujyi rwa gati
Mu minsi yamaze i Kigali yasuye hoteri ya Pinnacle iherereye Rebero mu Karere ka Kicukiro ndetse mu nkuru ye avuga ko yanyuzwe no gusura u Rwanda yambaye imwe mu myenda irimo ikanzu yakozwe n’Umunyarwanda, Hanifa.
Temi Otedola yakinnye muri filime zakunzwe ku rubuga rwa Netflix zirimo Citation yasohotse muri 2020, The Man for the Job yasohotse mu 2022 na Ms. Kanyin yagiye hanze muri 2025.
Yashakanye na Mr Eazi, ndetse bakora ubukwe butatu burimo ubwabaye muri Gicurasi 2025, bubera i Monte Carlo, muri Monaco, ubwabaye Nyakanga bubera i Dubai, n’ubwabaye muri Kanama bubera mu mujyi wa Reykjavík muri Iceland.







