Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko mu byumweru bibiri biri imbere azakira abakuru b’ibihugu, uw’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri White House, aho bazasinyira burundu amasezerano y’amahoro ya burundu.
Ni amasezera ashamikiye ku yashyizweho umukono n’aba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC, ku wa 27 Kamena 2025.
Aya masezerano yabaye umusaruro w’imishyikirano yari imaze amezi abiri ibera i Washington D.C, ihuza impande zombi, hagamijwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo no mu karere k’ibiyaga bigari.
Ubwo Perezida Trump yakiraga abakuru b’ibihugu bya Gabon, Guinée Bissau, Liberia, Mauritania na Senegal, ku wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga, yavuze ko aya masezerano yasinywe hagati ya Kigali na Kinshasa ari “intambwe ikomeye” mu kugarura amahoro mu Karere.
Ati” Tugiye gusinya gushyira iherezo ku ntambara imaze imyaka 30. Ni ikibazo cyakomerekeje akarere k’ibihe byose. Dufite ibyishimo byinshi kuba twarabashije guhuza impande zombi. Ntekereza ko mu byumweru bibiri biri imbere, abakuru b’ibihugu byombi bazaza gusinyira amasezerano ya nyuma.”
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame aherutse gushimira uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane ubuhuza bwabo bwatumye impande zombi zigera ku masezerano y’amahoro. Yemeza ko u Rwanda rwiteguye kuyashyira mu bikorwa ibyasinyiwe muri aya masezerano, mu gihe Congo nayo izaba ibikurikiza.
Aya masezerano yashyizweho umukono n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi, Amb. Olivier Nduhungirehe ku ruhande rwa Rwanda na Thérèse Kayikwamba Wagner ku ruhande rwa Congo, mu muhango wari witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ya Amerika, Marco Rubio.
Amasezerano arimo ingingo ikomeye yo kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR, washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bikazagenda no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyize ku mipaka iruhuza na Congo.
Perezida Trump yashimiye by’umwihariko umujyanama we mukuru ku bibazo by’Afurika, Mossad Boulos, kubera uruhare yagize muri ibi biganiro.







