sangiza abandi

Tshisekedi nareke kuyobya rubanda  – Minisitiri Amb. Nduhungirehe 

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe,  yatangaje ko amagambo Perezida ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje  mu Nama Mpuzamahanga y’Ubufatanye bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Afurika, Global Gateway Forum, yabereye i Bruxelles mu Bubiligi, yari agamije kuyobya rubanda.

Muri iyo nama, Tshisekedi yongeye kwibasira u Rwanda agaragaza ko ari rwo ntandaro y’ikibazo cy’umwuka mubi.

Tshisekedi yatangaje ko igihugu cye gifitanye umubano mubi n’u Rwanda na Uganda, kandi nta na rimwe yigeze agaragaza imyitwarire y’ubushotoranyi kuri ibi bihugu byombi.

Yavuze ko we na Perezida Paul Kagame ari bo bafite ububasha bwo gutuma ibintu bitarushaho kuzamba hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe,yatangaje ko amagambo ya Tshisekedi agamije kuyobya rubanda ahubwo akwiye gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizweho umukono agamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Amb Olivier Nduhungirehe yabwiye RBA ati “ Perezida Tshisekedi nareke gukomeza gukina n’iyo kinamico. Akwiye kwicara mbere na mbere gusoma amasezerano yashyizweho umukono, hanyuma akayashyira mu bikorwa. “

Yakomeje agira ati “Hari amasezerano ya Washngton, avuga ku kibazo cya FDLR , kurandura umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi. Ibyo byanaganiriweho i Washngton, bemeranya ko ku itariki ya 1 Ukwakira yo gutangira iyo gahunda y’iminsi 90.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko Perezida wa RDC ari we ufite igisubizo mu gukemura ibibazo afitanye n’Abanye-Congo barimo umutwe wa M23.

Ati “Ku rundi ruhande hari ibiganiro bya Doha  aho niho AFC/M23 yicaye, ikaba yicaranye na M23 mu kuganira. Aho niho bazareba impamvu muzi y’ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa Congo hagati y’Abanye-Congo, bashake uburyo bagikemura , bashake umuti urambye. “

Yakomeje agira ati “Ntabwo Tshisekedi agomba kuza i Buruseli ,akavanga ibintu ngo Perezida Kagame nabwire M23  naze avane ingabo zacu, uko ni ugushaka kuyobya rubanda.

Rero ni yicare ashyire mu bikorwa amasezerano ya Washngton kandi anihutishe amasezerano ya Doha kuko niwe uyadindiza aho hari ibyo atemera gukora birimo guhanahana imfungwa nubwo yagezeho akabyemera, bakazafashwa na Croix Rouge “

Kuri Evode si inkuru !

Senateri Uwizeyimana Evode yatangaje ko imyitwarire ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi yo gushinja u Rwanda aho abonye hose  atari mishya .

Senateri Evode ati “Ntabwo ari ubwa mbere abayobozi bo muri Congo bakora ibintu nka biriya. Kuva iki kibazo cya M23 na Leta ya Congo cyatangira, inama yose mpuzamahanga ibaye  kabone nubwo yaba ari inama ivuga ku buhinzi, ivuga ku ku bijyanye no kurwanya inzara, ivuga ku bukungu n’ishoramari nk’iriya barimo, ni ukuvuga  Congo ntijya yiburira. Ifashe ijambo ikirohamo, ikavuga ibintu bitari kuri gahunda .”

Yakomeje ati “Ahantu hose abonye mikoro nubwo wayishyira ku muhanda,yahagera akavuga. Akavuga u Rwanda , akavuga Paul Kagame, kavuga ubushotoranyi.

Ibintu yavuze bishobora kuba nawe byaramuteye isoni, mu kiganiro yagiranye n’Abanye-Congo baba i Buruseli,yagiye na none kwisobanura impamvu yaciye bugufi.

Muri iki kiganiro na diaspora y’Abanye-Congo, Tshisekedi yagaragaje ko ibyo yavugiye imbere y’Abanyaburayi muri Global Gateway Forum, ko ashaka amahoro, ko ashaka ubwiyunge n’u Rwanda, ari urwiyerurutso, kuko ngo yabivuze nk’utanga abagabo, ashaka ko amahanga abona ko atari we kibazo.

Senateri Evode asanga nta bushake Tshisekedi afite bwo kujya mu biganiro by’amahoro no gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro.

Photos:

[fluentform id="3"]