Mu nkambi ya Kiziba, mu Karere ka Karongi, kuri uyu wa Mbere hateraniye impunzi z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 bagenzi babo bishwe mu bihe bitandukanye bazira ubwoko bwabo.
Iki gikorwa cyitabiriwe cyane cyane n’urubyiruko rw’impunzi, cyari kigamije kunamira inzirakarengane no gukomeza guharanira ubutabera, mu gihe aba Banyekongo bavuga ko ihohoterwa, ivangura n’ubwicanyi bikomeje gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Bari bafite ibyapa byanditseho amagambo atandukanye harimo agira ati”Turibuka twiyubaka kandi duharanira ubutabera no gutaha.”
Abitabiriye uyu muhango basabye ko ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b’Abanyekongo butakomeza gusobanurwa nk’ubwicanyi ndengakamere gusa, ahubwo ko bukwiye kwitwa “Jenoside ikorerwa Abanyekongo b’Abatutsi.”
Bavuga ko kubaha amazina n’umwanya bikwiye ku byabaye ari ingenzi mu rwego rwo kubika amateka no guharanira ko abakoze ibyaha bikomeye babibazwa.
Mu butumwa bwatanzwe muri uyu muhango, abitabiriye bibukije bagenzi babo ko abiciwe ahantu hatandukanye muri RDC no mu Burundi, baguye mu bikorwa by’ubwicanyi byibasiye Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Bamwe bagaragaza ko abana bavutse cyangwa bakuriye mu buhungiro bagomba kumenya amateka y’imiryango yabo, ariko bakayamenya mu buryo bubafasha guharanira amahoro n’ubutabera aho gukomeza urwango ndetse bagataha kuri gakondo yabo.
Inkambi ya Kiziba ni imwe mu nkambi z’impunzi zimaze igihe mu Rwanda,aho yakiriye abahungaga imvururu n’amakimbirane yagiye arangwa mu burasirazuba bwa DRC
Amateka y’izi mpunzi afitanye isano n’imyaka myinshi y’intambara n’imvururu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, by’umwihariko mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Abaturage bavuga Ikinyarwanda, barimo Abatutsi b’Abanyekongo, bagiye bahura n’ibibazo by’umutekano muke, ivangura rishingiye ku bwoko, kwirukanwa mu byabo n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro byakunze kubibasira.
Mu bihe bitandukanye, imvururu zatumye imiryango myinshi ihunga igana mu bihugu bituranye, birimo u Rwanda.








