Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yaneze abayobozi b’iyi kipe batayikurikiranira hafi ngo bagere naho ikorera imyitozo kandi ari wo mutima wa Rayon Sports.
Yabigarutseho ubwo yatangaga ubutumwa ku bakunzi b’iyi kipe izwi nka Gikundiro, mu kiganiro cyaciye ku muyoboro wa Youtube.
Uyu muyobozi yanenze bagenzi be batagera ku kibuga aho abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bakorera imyitozo.
Ati: “Ntabwo bishimishije niba uri Umuyobozi ukaba utarajya mu myitozo n’umunsi n’umwe, ahubwo wibereye mu bindi, kandi ‘Tapis vert’, niho bikorerwa byose. Twisubireho.”
Yavuze ko ibikorwa byose bikwiye kubanzirizwa no kwita ku ikipe mu gihe cy’imyitozo, ndetse ko hari igihe yitabira imyitozo yanyuzamo amaso akabona hari abayobozi batari ku kibuga.
Twagirayezu Thaddee umaze umwaka ayobora Rayon Sports yanagarutse ku myiteguro y’iyi kipe mu mwaka w’imikino utaha wa 2025/2026, ashimangira ko bafite ikipe nziza ariko hejuru y’uko ari nziza, ikeneye gushyigikirwa.
Avuga ko ikipe ikeneye guhembwa, agahimbazamushyi, kurara heza, imodoka nziza, n’ibindi.
Yongeyeho ko intego nyamukuru ari ugukuramo ikipe ya Singida bazakina mu mukino w’ijonjorora rya mbere rya CAF Confederations Cup, gusa ko atabyishoboza nka Perezida wenyine.
Ati ” Niyo mpamvu tuza gutumira abakunzi ba Rayon Sports n’abayobozi, tukicara tugapanga Shampiyona, tukavuga no kuri uriya mukino wa Singida, kuko ubu ngubu byatangiye.”
Yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports itangiranye umwaka w’imikino abakinnyi 27, barimo batatu bazamuwe, mu gihe umwaka ushize w’imikino bari 33.
Yanashyize umucyo kuri Rutahizamu Bingi Belo, utazakomezanya n’iyi kipe kubera ibibazo atabashije gukemura afitanye n’ikipe yaturutsemo, ariko ko azaza kuyikinira muri Mutarama umwaka utaha.
Yakanguriye abakunzi bayo gushyigikira iyi kipe by’umwihariko mu mikino Nyafurika bafite, ariko by’umwihariko abizeza ko iyi kipe izatwara Shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka.





