sangiza abandi

Twinjirane mu muhezo! Ibishya kuri dosiye ya APR FC iregwamo abasirikare n’abasivili

sangiza abandi

Urukiko rwa Gisirikare ruherereye i Nyamirambo ku wa 13 Kanama 2025, rwafashe icyemezo cyo kuburanisha mu muhezo urubanza rw’abantu 28 barimo abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda, mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) n’abasivili, bakekwaho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa leta icyo utagenewe.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma yo kubisabwa n’ubushinjacyaha bwa gisirikare, aho bwagaragaje inzitizi zuko uko ibyo abaregwa bufitanye isano na Minisiteri y’Ingabo.

Muri uru rubanza haregwamo Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Sengabo na CSP Olive Mukantabana na we ukorera muri uru rwego, abasirikare batatu barimo Captain Peninah Mutoni na Captain Peninah Umurungi.

Abasivili bari kuburanishwa muri uru rubanza barimo umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju, Ishimwe Ricard na Mucyo Antha Biganiro wahoze muri uyu mwuga. Haregwamo kandi itsinda ry’abacuruzi bakorera mu nyubako y’ubucuri ya Kigali (CHIC) bavugwaho ubufatanyacyaha..

Abunganira abaregwa bo ntibemeye icyifuzo cy’uko iburanisha riba mu muhezo .

Babwiye Urukiko ko urubanza rudakwiye kujya mu muhezo kuko hari abantu bazajya kwishingira ababuranyi ku buryo bigoye kwishingira umuntu imu gihe utazi ibyavugiwe mu iburanisha.

Cyakora , Urukiko rwanzuye ko iburanisha riba mu muhezo ndetse rutegeka ko abari mu cyumba basohoka.

Ibyabereye mu muhezo

Amakuru Umunota ufite yizewe nuko muri uru rubanza yaba abasivile bose baregwamo barimo abanyamakuru, abasirikare baregwamo, batemera ibyaha birmo kuba ibyitso ku cyaha cyo guha inyandiko abo zitagenewe no ku cyaha cyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe, birimo ubufatanyacyaha mu kwakira inyandiko utemerewe, ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe, ubufatanyacyaha mu gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.

Amakuru avuga ko muri uru rubanza ruregwamo abanyamakuru, abafana na APR, abacuruzi n’abafosiye bo mu ngabo z’u Rwanda rwaciwemo ibice bibiri.

Igice cya mbere kirimo abasirikare n’abanyamakuru n’abafana ndetse n’icy’abacuruzi baregwa muri iyi dosiye.

Amakuru yizewe avuga ko urubanza rw’abacuruzi rigizwe n’abarimo abacuruzi bagera ku munani, rwo rwakomeje kuwa kane w’iki cyumweru ndetse ruzasomwa kuwa kabiri tariki ya 19 Kanama 2025.

Ni mu gihe urundi rubanza rurimo abanyamakuru, abasirikare n’abafana ba APR FC bo bazakomeza kuburana  mu muhezo ku wa mbere tariki ya 18 Kanama 2025, bitewe nuko urubanza rwasubitswe abagize iri tsinda bose bataburanye.

Ibyaha baregwa bifitanye isano n’urugendo APR FC yagiriye mu Misiri muri Nzeri 2024, ubwo yari yagiye gukina na Pyramids FC mu irushanwa rya CAF Champions League.

Yari yaherekejwe n’abarimo abafana APR,bakozi bayo, n’abanyamakuru ba siporo.

Byagenze gute ngo aba batabwe muri yombi

Muri Ministeri y’Ingabo z’u Rwanda (MOD) habamo ishami rikorera muri ‘Etat-Major’ muri J1 rishinzwe Protocol harimo no gusabira abakozi bayo n’abandi bashobora kugenwa na yo amatike y’indege ku ngendo zijya cyangwa ziva mu mahanga ku mpamvu z’akazi cyangwa ku zindi mpamvu Ministeri yagena.

Amakuru avuga ko Capt Peninnah MUTONI akaba yarakoraga muri J1 muri iryo  ishami guhera mu mwaka wa 2017 kugeza tariki 25/11/2024, akaba yari afite inshingano gukurikirana ibijyanye gushaka amatike y’indege , aho yakoranaga bya hafi na Rwandair.

Amakuru avuga ko yitwaje uwo mwanya, mu bihe bitandukanye hagati y’ukwezi kwa 7 n’ukwa 12/2024, nk’umuntu wari ufite inshingano zo gusabira amatike y’indege abasirikare cyangwa abandi bantu bemerewe kugurirwa amatike y’indege na Minisiteri y’ingabo.

Amakuru avuga ko  yagiye agurira amatike y’indege ku buryo bw’uburiganya abantu batandukanye.

Bivugwa ko amatike yaguriye abo bantu mu ngendo bakoze zitari zifite aho zihuriye no kuba Minisiteri y’ingabo z’Igihugu, MOD, yabagurira ayo matike.

Amakuru yizewe avuga ko mu kubikora, Capt Peninnah Mutoni yakoranye bya hafi cyane n’umukozi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya APR FC witwa Kalisa Georgine.

Aba bombi bashatse abantu batandukanye bashakaga gukora ingendo zitandukanye nko kujya mu gihugu cya Misiri kureba umupira wa APR FC na Pyramid, kujya muri  Tanzaniya kureba umupira wa APR FC na AZAM.

Hari kandi abasirikare n’abacungagereza baje mu kirihuko mu Rwanda, bava mu butumwa bw’amahoro (UN Mission) muri Sudan y’Epfo, nabo bahawe amatike na Capt Peninah Mutoni kandi batabyemerewe.

Ku bandi, abenshi bagizwe n’abafana ba APR FC, ku bwumvikane bw’aba bakozi bombi Capt Peninah Mutoni na Kalisa Georgine bakajya bahabwa na bamwe muri aba bareganwa amadolari n’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bagurirwe amatike.

Ayo ma tike ntiyagurwaga ku mafaranga yatanzwe, ahubwo bongerwaga kurutonde rw’abo MOD yishyurira.

Ibyo byamenyekanye ari uko Rwandair yohereje fagitire yishyuza MOD. Bivugwa ko impamvu bakoreshaga izi nzira, ari uko bishyuraga macye kuruta uko igiciro ya tike cyari gisanzwe.

Amadolari n’amafaranga Capt Mutoni na Kalisa Georgine bakiriye, bayakoresheje mu nyungu zabo kuko barayagabanaga.

Mu gutanga ayo mafaranga hakoreshejwe MOMO aho amafaranga yoherezwaga kuri telephone ibaruye kuri CAPT Mutoni  andi yashyizwe kuri account ye iri muri ZIGAMA CSS andi akaba yarayahawe mu ntoki.

Photos:

Photos: Nsengiyumva Jean Claude

[fluentform id="3"]