Kuva kuwa 21-28 Nzeri 2025, mu Rwanda haberaga Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro yayo ya 98, ikaba iya mbere ibereye muri Afurika.
Ryahurije i Kigali ibihugu 108 byo hirya no hino ku isi bihagarariwe n’amakipe 108 ndetse n’abandi bakinnyi 734 bakina ku giti cyabo.
Ni irushanwa ryahuje imigabane itanu itandukanye, aho Afurika ariyo yai fitemo ibihugu byinshi aho ryitabiriwe n’ibihugu 36 , hitabira ibihugu 35 byo ku mugabane w’uburayi, 20 byo muri PanAm, 14 byo muri Aziya,na bibiri byo muri Oseyaniya.
Abitabiriye irushanwa basiganywe mu byiciro 13 bitandukanye mu bagabo no mu bagore, birimo birindwi byakinnwe mu gusiganwa n’igihe (Individual/TeamTime Trial, ITT&TTT) ndetse na bitandatu byakinnwe basiganwa mu muhanda ( Road Race).
Aha harimo ibyiciro by’ababigize umwuga (Elite) mu bagabo n’abagore, abatarengeje imyaka 23 mu bagabo n’abagore, ingimbi n’abangavu, ndetse n’abavanze.
Ibi byiciro byose byakinwe n’abakinnyi 1 105 habariwemo n’abakinnye inshuro ebyiri n’eshatu, aho 60,4% ari ab’igitsina gabo mu ighe 39,6% ari abagore.
Esipanye (Spain) niyo yari ifitemo abakinnyi benshi (50), barimo 10 mu bagabo babigize umwuga (Men Elite).
Abakinnyi 38 barimo abanyarwanda batatu babashije gukina mu byiciro bitatu bitandukanye, aho bakinnye mu gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye (Individual Time Trial,ITT), gusiganwa n’ibihe mu makipe (Team Time Trial) ndetse no gusiganwa mu muhanda (Road race).
Icyiciro cyo gusiganwa mu muhanda ku bagabo babigizwe umwuga (Elite Men Road Race) nicyo cyari kirekire dore ko basiganwaga ku ntera y’ibirometer 267,5 ndetse cyanakinwe bwa nyuma, ari nacyo gikomeye ndetse cyagoranye cyane kuko nicyo cyasojwe n’abakinnyi bacye, aho mu 164 batangiye, hasoje 30 gusa.
Muri rusange ibyiciro byose byo gusiganwa mu muhanda (Road Race), 48% nibo babashije gusoza isiganwa.
Uko imidari yatanzwe
Hatangwaga imidari ku bakinnyi batatu batsinze irushunwa kuri buri cyiciro cyakinwe buri munsi, ariyo uwa Zahabu (Gold) wahabwaga uwa mbere, uwa Feza (Silver) uhabwa uwa kabiri ndetse n’uw’Umuringa (Bronze) uhabwa uwa gatatu.
Muri rusange hatanzwe imidari 39 irimo 13 ya zahabu, 13 ya feza na 13 y’umuringa, hafi ya yose yihariwe n’Uburayi aho mu bihugu 18 byahawe imidari, bitandatu ari byo byonyine bitari ibyo kuri uyu mugabane.
U Buholadi nibwo bwegukanye imidari myinshi ine irimo ibiri ya zahabu (Gold) uwa feza(Silver) n’uw’umuringa (Bronze).
Umukinnyi muto w’iri rushanwa mu bagabo yari Umunya Slovenia KUNTARIC ZIBERT w’imyaka 16 mu gihe mukuru yari afite imyaka 43 akaba umunya Uzbekistan Muradjan Khalmuratov.
Ni mu gihe mu bagore yari afite imyaka 16 akaba yitwa Jativa Martinez Nahomi wo muri Ecuador, ibarizwa muri Amerika y’Amajyepfo .
Ni mu gihe umukuru ari Moolman Pasio Ashleigh ufite imyaka 39 akaba ari uwo muri Afurika y’Epfo.
Nubwo u Rwanda rutabashije kubona umudari, ruza mu bihugu rufite abazamutsi beza aho muri rusange mu kuzamuka ( Split) ari urwa 40 ku Isi.







