sangiza abandi

U Burengerazuba: Guverineri yasabye abayobozi b’Uturere kutajenjekera ubucukuzi bw’akajagari

sangiza abandi

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yasabye abayobozi b’Uturere tugize iyi Ntara n’izindi nzego bakorana kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, bujya buteza ibibazo birimo no gutwara ubuzima bw’abantu.

Ni ibyo yagarutseho mu nama yahuje abayobozi b’Utururu two mu Ntara y’Iburasirazuba n’abahagarariye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Mutarama 2026.

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe uko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buhagaze mu turere tugize iyi Ntara, ibibazo bikigaragaramo n’ingamba zo kubikemura.

Guverineri Ntibitura avuga ko muri iyi Ntara hari amabuye y’agaciro menshi kandi y’ubwoko butandukanye, agaragaza ko ari kimwe mu byinjiriza igihugu amafaranga menshi bityo hakwiye gufatwa ingamba zatuma ubucukuzi buba imbarutso y’iterambere aho kuba intandaro y’ibibazo.

Mu 2025, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyagaragaje ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubw’amabuye asanzwe (mining and quarrying) bwagize uruhare rukomeye mu izamuka ry’ubukungu bw’igihugu.

Imibare iheruka y’Ikigereranyo cy’Ibikorwa by’Inganda yo muri Kamena 2025, yagaragazaga ko umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wazamutseho 17.7% ugereranyije na Kamena 2024.

Umuyobozi wa RMB, yagaragaza ko inyigo yakozwe igaragaza ko hari Abanyarwanda barenga ibihumbi 92 babonye akazi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bigaragaza ko uru rwego rugaburira abaturage.

Nubwo bimeze gutyo, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagaragaje ko hari ibyaha bishingiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro byakozwe, ibi bigira ingaruka zikomeye ku bidukikije, bikanashyira ubuzima bw’ababikora mu kaga no gufatirwa ibihano bikarishye.

Raporo ya RIB yo kuva mu 2022 kugeza mu 2024 yagaragaje ko hakozwe ibyaha 132 by’ubwoko butandukanye bijyanye n’ubucukuzi butemewe birimo kwimura, kwangiza, gukuraho cyangwa kurenga imbago z’ahantu hatangiwe uruhushya rw’ubucukuzi, ndetse no gukora ubwo bucukuzi nta ruhushya.

Ibyaha nko gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, bihanishwa igifungo cy’imyaka igera kuri itanu n’ihazabu ya miliyoni 80 Frw, mu gihe gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, ubikora ashobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka 10 n’ihazabu igera kuri miliyoni 150 Frw.

Photos:

[fluentform id="3"]