sangiza abandi

U Rwanda na Djibouti mu nama yiga ku kwagura ubufatanye

sangiza abandi

U Rwanda na Leta ya Djibouti, kuva tariki ya 11-13 2025, bigiye guhurira mu nama ya Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi yo ku rwego rw’Abaminisitiri, igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano asanzweho no gukomeza kongera ubufatanye bw’ibihugu.

Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe. Ni mu gihe ku ruhande rwa Djibouti ruhagarariwe na Mahmoud Ali Youssouf, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga.

Iyi nama bwa mbere yabereye mu Rwanda muri Gicurasi  2023 ndetse ibihugu byombi byemeranyijwe ku kwihutisha inyigo z’ishoramari rigomba gukorerwa ku butaka buri gihugu gifite mu kindi mu rwego rwo kububyaza umusaruro.

Ibihugu byombi kandi  byasinyanye amasezerano y’ubufatanye arimo no guhuza ingendo zo mu kirere hagati ya Kigali na Djibouti mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Djibouti bifitanye kando amasezerano mashya arebana n’ubuhinzi, ubukerarugendo no gufatanya mu bya diplomasi nayo yasinywe n’impande zombi.

U Rwanda rufite hegitari zigera kuri 60 z’ubutaka rwahawe na Djibouti uhereye mu 2013 na ho Djibouti ikagira ubwo yahawe n’u Rwanda mu gice cyagenewe inganda, mu 2016 ubwo Perezida Ismaïl Omar Guelleh yarugiriragamo uruzinduko.

Photos:

[fluentform id="3"]