Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku bufatane Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO) batangije gahunda y’imyaka ine igamije kuzamura urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda binyuze mu kureshya abashoramari no kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 15 Nyakanga 2026 aho iyi gahunda izatangira muri uyu mwaka wa 2026 kugeza 2029.
Iyi gahunda biteganyijwe ko izakurura ishoramari rishya ry’arenga miliyoni 200 z’Amadolari ya Amerika, akabakaba miliyari 300 Frw rikaziyongera ku nkunga zisanzwe zitangwa na FAO.
Umuyobozi Mukuru wa FAO mu Rwanda, Mohamed Aw-Dahir, yavuze ko Leta y’u Rwanda yaragaragaje ko ifite gahunda y’igihe kirekire yo kubaka urwego rw’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa ndetse ko n’iyi gahunda ari muri uwo murongo w’igihugu.
Yagize ati “ Nzi neza ko iyi ari gahunda ifite intego zikomeye, ariko u Rwanda rwagaragaje inshuro nyinshi ko ubuyobozi bufite icyerekezo kandi bushyira imbere ubufatanye bitanga umusaruro. N’iyi gahunda na yo izabigeraho”.
Yavuze ko FAO izakomeza gukorana bya hafi n’u Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa bose kugira ngo hafungurwe amahirwe mashya ku bahinzi cyane cyane abagore n’urubyiruko, hagamijwe guteza imbere umutekano w’ibiribwa, imirire myiza no kubaka sosiyete itera imbere kandi ishobora guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yiteguye kubyaza iyi gahunda umusaruro ku bahinzi, abaturage n’abafatanyabikorwa binyuze mu gutanga ubuyobozi, ubujyanama bwa politiki ndetse no guhuza ibikorwa.
Yagize ati “ Umusaruro w’iyi gahunda ntuzapimirwa gusa ku kuba yatangijwe, ahubwo uzagaragarira mu buryo izamura umutekano w’ibiribwa, imirire myiza, ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo, inyungu z’abaturage, guhanga imirimo, kurengera ibidukikije no guteza imbere ubukungu burambye”.
Minisitiri Ndabamenye yavuze ko iyi gahunda y’imyaka ine y’imikoranire na FAO mu Rwanda izahuzwa neza n’izindi gahunda z’iterambere za leta harimo icyerekezo cy’u Rwanda cya 2050, gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST2 na gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka 5 yo guteza imbere ubuhinzi PSTA5.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Arakwiye Bernadette yavuze ko binyuze mu buhinzi bujyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kunoza imicungire y’ubutaka n’amazi, guteza imbere ubworozi burambye, ubuhinzi buvanze n’amashyamba, gusubiranya ubutaka bwangiritse ndetse no gukoresha ibisubizo bishingiye ku bidukikije, bishobora kongera umusaruro kandi bikagabanya ingaruka ku bidukikije.
Yagize ati ” Mu myaka ishize, kandi iyo turebye intego ziri muri NST2 n’izindi gahunda z’igihugu, u Rwanda rumaze igihe rushyira mu bikorwa ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije. Kugeza mu 2029, intego ni ugusubiranya hegitari zisaga 600,000 z’ubutaka bwangiritse”.
FAO isanzwe ifatanya n’u Rwanda mu gutegura gahunda zigamije guteza imbere imirimo y’urubyiruko mu rwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa, guteza imbere uburyo bwo kubungabunga umusaruro nyuma y’isarura, gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi n’izindi.
Muri iki gikorwa kandi hagaragajwe ibyo FAO Rwanda yagezeho muri gahunda yabanje aho yagize uruhare runini mu kuzamura urwego rw’ubuhinzi no guteza imbere abahinzi bato biganjemo urubyiruko n’abagore.
Mu byagezweho kandi FAO yafashije u Rwanda gutegura imishinga y’ishoramari irimo uw’ikawa ufite agaciro ka miliyoni 45.5$, n’uw’icyayi ufite agaciro ka miliyoni 92.8$ aho mu Ukwakira 2026, Guverinoma y’u Rwanda n’ibindi bihugu bizawugeza i Roma mu Butaliyani hagamijwe gushaka inkunga yo kuwushyira mu bikorwa.
FAO kandi yafashije aborozi b’inzuki kongera umusaruro no kuzamura ubuziranenge bw’ubuki aho mbere umuzinga umwe watangaga hagati y’ibilo 2.5 na 8, nyuma yo guhabwa ibikoresho bigezweho bituma bamwe bageza ku bilo 20 by’ubuki ku muzinga.










