sangiza abandi

U Rwanda na Mozambique byasinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye mu Mutekano n’Ubucuruzi

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na mugenzi we wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, bahagarariye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, mu bijyanye n’Umutekano ndetse n’Ubucuruzi.

Perezida Daniel Francisco Chapo yageze mu Rwanda kuri uyu wa gatatu, tariki ya 27 Kanama 2025, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Perezida Kagame na mugenzi we Daniel Chapo babanje kugirana ibiganiro byabereye mu muhezo, aho baganiriye ku ngingo zitandukanye zireba ubutwererane hagati y’u Rwanda na Mozambique.

Nyuma yaho bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyabimburiwe n’isinywa ry’amasezerano y’imikoranire hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB ndetse n’Ikigo cy’Ishoramari ry’ibyoherezwa mu mahanga cyo muri Mozambique, ndetse n’amasezerano mu by’umutekano, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Maziramunda.

Perezida Kagame yashimye Perezida Chapo kubw’uruzinduko yagiriye mu Rwanda, anagaragaza umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Ati”Ndashimira Perezida Chapo hamwe n’intumwa ayoboye, kuba bitabiriye uru ruzinduko mu Rwanda. Twagiranye ibiganiro by’ingirakamaro, twibanda ku bufatanye hagati y’ibihugu byacu. U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano ukomeye, kandi birenze ibyo, turi inshuti n’abavandimwe.”

Perezida Kagame yavuze ko hari amasezerano menshi y’ubufatanye asanzwe hagati y’u Rwanda na Mozambique, ashimangira ko icy’ingenzi ubu ari ukuyashyira mu bikorwa.

Ati “Ubu intego ni ugushyira mu bikorwa ayo masezerano. Twongeye kandi gushyira umukono ku masezerano mashya ajyanye n’ubufatanye mu by’umutekano n’ubucuruzi, ni intambwe ikomeye.”

Ku bijyanye n’umutekano, Perezida Kagame yavuze ko ibyaha by’ubugizi bwa nabi bikomeje kuba inzitizi ku iterambere rya Afurika, asaba ko Abanyafurika ubwabo ko bagomba kwigira ku bibazo byabo.

Ati “Ibyaha by’ubugizi bwa nabi biri gukura ku Mugabane wacu, bigashyira mu kaga abaturage bacu n’iterambere ryacu. Tugomba gufata inshingano nk’Abanyafurika, tugahangana n’iki kibazo nk’Umugabane umwe. Kwiringira abanyamahanga ntibizatwubakira amahoro arambye.”

Yongeyeho ko u Rwanda na Mozambique bifitanye byinshi bihuriyeho, ndetse ko uruzinduko rwa Perezida Chapo ruzatanga amahirwe yo gukomeza gutsura ubufatanye mu bucuruzi.

Ati “Turanezerewe ko mugenzi wacu azasura inganda zimwe z’ingenzi hano mu gihugu, akanahura n’abikorera ku giti cyabo. Ni amahirwe yo gukomeza kubaka urubuga rw’ubucuruzi hagati y’ibihugu byacu, ku nyungu za rubanda.”

Photos:

[fluentform id="3"]