U Rwanda na leta ya Namibia, basinye ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’ubufatanye yo kuwa 6 Gashyantare 2025.
Ni amasezerano yashyizweho umukono na CG Evariste Murenzi uri muri iki gihugu ku butumire bw’ushinzwe Igorora , CG Raphael Humunyela.
Amasezerano yashyizweho umukono, arimo gukorana mu kongerera ubumenyi abakozi, Imicungire y’amagororero no gusubiza mu buzima busanzwe Abagororwa.
Muri Gashyantare uyu mwaka , ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’igorora, azamara imyaka itanu aho buri ruhande ruzungukira ku rundi imikorere n’imicungire inoze y’urwego rw’igorora.
Ni amasezerano yasinywe ku musozo w’uruzinduko itsinda ryo mu Rwego rushinzwe Igorora muri Namibia ryagiriye mu Rwanda kuva ku itariki 4-6 Gashyantare 2025.
Icyo gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), CG Murenzi Evariste na ho Namibia ihagarariwe na Komiseri Mukuru rw’Urwego rwayo rushinzwe Igorora, CG Raphael T.Hamunyela.
Ayo masezerano kandi azafasha impande zombi gukora ingedoshuri mu bihugu byombi zigamije kungurana ubumenyi, gukora inyigo n’ubushakashatsi bihuriweho ndetse no gusangira umuco na siporo hagati by’ibihugu byombi.
U Rwanda na Namibia bisanganywe ubufatanye mu ngeri zinyuranye aho nko guhera mu 2015, Polisi y’u Rwanda n’iya Namibia zasinye amasezerano y’ubufatanye cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa.
Kugeza mu 2022, Abapolisi bakuru 15 ba Namibia bari bamaze gusoza amasomo ya ba ofisiye bakuru mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda.
Uretse mu bijyanye n’umutekano, u Rwanda na Namibia bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu gusangira ikirere cy’ibihugu byombi agamije kurushaho kwimakaza ubucuruzi, n’iterambere ry’ubukerarugendo no kwakira abantu.










