Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera, PSF, rwasinye amasezerano y’imikoranire n’urwego rushinzwe Ubucuruzi, Inganda, Mine n’Ubuhinzi muri Leta ya Kano muri Nigeria, agamije kwagura ubucuruzi.
Aya masezerano yasinyiwe muri Nigeria, tariki ya 11 Ugushyingo 2025, mu nama ngari ihuriramo abacuruzi n’abashoramari, igamije guhuza impande ebyiri kugirango hasinywe amasezerano y’imikoranire mu guteza imbere ubucuruzi.
Iyi nama kandi yabaye ku ruhande rw’Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi rya Lagos, ‘Lagos International Trade Fair’, ryatangiye ku wa 7- 16 Ugushyingo 2025.
Amasezerano hagati y’u Rwanda na Leta ya Kano muri Nigeria, yashyizweho umukono na Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Christphe Bazivamo, agamije kwagura imikoranire y’ibihugu byombi mu bucuruzi n’ishoramari.
Ni mu gihe kandi u Rwanda binyuze mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere, RDB, rwitabiriye iri murikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi rya Lagos, rihuriramo abacuruzi n’abashoramari.
Iri murikagurisha riba buri mwaka rifite intego yo guhuza abacuruzi, abakora mu nganda n’abashoramari bakomeye, kugira ngo berekane ibicuruzwa byabo, ndetse basinye amasezerano n’abashoramari bo mu Karere ka Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
Muri iri murikagurisha u Rwanda ruri kumurika imishinga migari y’ubucuruzi n’ishoramari mu nzego zirimo imyubakire, ubuhinzi, ubukerarugendo n’ikoranabuhanga.
U Rwanda na Nigeria bisanzwe bikorana mu bijyanye n’ubucuruzi aho nk’u Rwanda rwoherezayo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi nk’Icyayi, Ikawa, imbuto, indabo n’urusenda.
Impande zombi kandi zifitanye amasezerano yo guteza imbere ubucuruzi mu by’ubuhinzi, guteza imbere inganda, ikoranabuhanga n’ibindi, yasinywe mu Gushyingo 2024.








