sangiza abandi

U Rwanda na Pakistan byasinye amasezerano y’imikoranire mu bya Dipolomasi

sangiza abandi

U Rwanda na Pakistan byasinye amasezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’amahugurwa mu bya Dipolomasi.

Aya masezerano yashyiriweho umukono muri Pakistan, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Mata 2025.

U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, mu gihe Pakistan yari ihagarariwe na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Mohammad Ishaq Dar.

Mu biganiro byahuje impande zombi, aba Minisitiri bashimye ko umubano w’ibihugu byombi ukomeje gutera imbere, ndetse bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’amahugurwa mu bya Dipolomasi.

U Rwanda rwagaragaje kandi ko hashobora kubaho ubufatanye mu nzego z’ibanze zirimo ubucuruzi, ishoramari, ingabo, dipolomasi n’izindi nzego zirimo uburezi, ubuzima n’ibya gisirikare.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko aya masezerano ari mu rwego rwo kurushaho kunoza ubufatanye n’ishyirwaho ry’andi masezerano, ndetse avuga ko intumwa ze zirimo abahagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB na Minisiteri y’Ubucuruzi, bagaragaje ubushake ku ruhande rw’u Rwanda mu kwagura imikoranire mu by’ubucuruzi na Pakistan.

Yashimangiye kandi ko hashobora kubaho ubufatanye mu bukerarugendo na siporo, harimo umukino wa Cricket, ndetse ashimira uruhare rwa Pakistan mu kubungabunga amahoro no gukemura amakimbirane muri Afurika.

Minisitiri Ishaq Dar yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukorana n’u Rwanda mu nzego nk’imiyoborere, guhanga udushya, ndetse n’ikoranabuhanga ryibanda ku gukoreshwa mu rubyiruko.

U Rwanda rwohereza muri Pakistan ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 26 z’amadolari ya Amerika buri mwaka, ni mu gihe rwakira ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 100$ biturutse muri iki gihugu

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]