U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatanze inyandiko ikubiyemo ibyifuzo bizashingirwaho hasinywa amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi.
Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, yatangaje aya makuru kuri uyu wa mbere, tariki ya 5 Gicurasi 2025.
Yavuze ko inyandiko ikubiyemo ibyifuzo bizashingirwaho hasinywa amasezerano y’amahoro ari intambwe y’ingenzi yatewe mu rugendo rw’ishyirwa mu bikorwa ry’amahame yemeranyijweho.
Ati” Iyi ni intambwe ikomeye iganisha ku kubahiriza ibyemejwe mu itangazwa ry’amahame, kandi ntegereje umuhate bikomeje kugira uganisha ku mahoro.”
Iki gikorwa gikurikira inama yahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb.Olivier Nduhungirehe na mugenzi wa RDC, Therese Kayikwamba yasinyiwemo amahame yitezweho kugarura amahoro arambye mu Karere k’Uburasirazuba.
Aya mahame yasinywe ku bufatanye na Leta zunze Ubumwe z’Amerika yari intangiriro yo gukemura impamvu muzi z’umutekano muke, ndetse n’ uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’akarere, binyuze mu mishinga itandukanye ihuriweho.
U Rwanda na RDC byatangiye inzira yo gushakira amahoro n’umutekano Akarere k’Uburasirazuba, iyi nzira yagizwemo uruhare na Amerika, Qatar ndetse na EAC na SADC.
U Rwanda na RDC byatanze inyandiko y’ibyifuzo bizageza ku masezerano y’amahoro
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatanze inyandiko ikubiyemo ibyifuzo bizashingirwaho hasinywa amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi.
Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos yatangaje aya makuru kuri uyu wa mbere, tariki ya 5 Gicurasi 2025.
Yavuze ko inyandiko ikubiyemo ibyifuzo bizashingirwaho hasinywa amasezerano y’amahoro yari intambwe yingenzi yatewe mu rugendo rw’ishyirwa mu bikorwa ry’amahame yemeranyijweho.