U Rwanda n’ibigo byo muri Suwedi bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu kurandura kanseri y’inkondo y’umura ikunze kwibasira abagore.
Ni itangazo ryashyizwe hanze ku cyumweru, tariki ya 17 Ugushyingo 2024, rivuga ko aya masezerano azibanda ku ntego y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura bitarenze 2030.
Muri iri tangazo Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana na mugenzi we wa Suede, Acko Ankarberg Johansson, bagize bati” Kanseri y’Inkondo y’Umura ni indwara ikomeye cyane iteza ibibazo biremereye ku buzima bw’abagore ku Isi yose. Ariko iyi ndwara ishobora kurandurwa.”
OMS ivuga ko iyi gahunda izibanda ku bikorwa byo gukingira, kwipimisha hakiri kare, no gutanga ubuvuzi bw’ihuse, hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’abagore.
Umuyobozi Mukuru wa OMS Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, agaragaza ko hakiri amahirwe n’ubushobozi byo kurandura burundu iyi kanseri, ati “ Kumenya ayo mahirwe bisaba ubuyobozi bwa Politiki bufite ukwiyemeza.”
Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda yihaye intego yo kurandura burundu kanseri y’inkondo y’umura bitarenze 2027, ndetse kugeza ubu byibura 90% by’abangavu bari hagati y’imyaka 12-15 bamaze gukingirwa iyi ndwara.
Kanseri y’inkondo y’umura ni imwe mu ndwara zibasira abagore ku isi, ndetse ikagira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo.
Ubufatanye bw’u Rwanda na Suwedi buzagira uruhare mu kugera ku ntego yo kurwanya iyi ndwara no kubungabunga ubuzima bw’abagore, haba mu bihugu byombi no ku rwego mpuzamahanga.









