sangiza abandi

U Rwanda na Tanzania byasinyanye amasezerano y’iterambere

sangiza abandi

U Rwanda na Tanzania byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire agamije guteza imbere urwego rw’ubuhinzi ndetse n’ishyirwaho ry’Ibiro by’Ikigo gishinzwe Ibyambu bya Tanzania (TPA) mu mujyi wa Kigali.

Aya masezerano yasinywe ku wa gatandatu, nyuma y’Inama yahuriyemo abayobozi bo mu nzego zitandukanye b’u Rwanda, rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Tanzania, Amb. Muhamoud Thabit Kombo.

Hanashyizwe kandi umukono ku masezerano agamije gushyiraho ibiro by’Ikigo gishinzwe ibyambu muri Tanzania (TPA) i Kigali nk’intambwe ikomeye mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi no korohereza ababukora.

Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa 26 Nyakanga 2025, mu nama yahuje U Rwanda na Tanzania ihuza abayobozi mu nzego zitandukanye b’ibihugu byombi igamije kwigira hamwe uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze, umusaruro uri mu mikoranire y’impande zombi n’aho gushyira imbaraga.

Iyi nama yabereye i Kigali ku nshuro ya 16, yayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Tanzania, Amb. Muhamoud Thabit Kombo.

Muri iyi nama Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ibihugu byombi bisanganywe umubano mwiza, ko Tanzania ikomeje kugira uruhare mu guteza imbere ubucuruzi bw’u Rwanda binyuze mu kurworohereza gukoresha icyambu cya Dar es Salaam kinyuzwaho 70% by’ibicuruzwa rutumiza mu mahanga.

Ati “U Rwanda rufite umubano mwiza n’ubufatanye bw’igihe kirekire na Tanzania. Ubufatanye bwacu burenze kure ubusanzwe bushingiye ku buhahirane, kuko bushingiye ku mateka duhuje, umuco uhuje abaturage bacu ndetse n’indangagaciro duhuriraho zishingiye ku ntego rusange yo guteza imbere abaturage bacu.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Amb. Thabit Mhamoud Kombo, yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza kuri Tanzania.

Ati “U Rwanda ni umufatanyabikorwa mwiza kuri Tanzania. Niba ibicuruzwa birenga 70% binyura muri Tanzania, bisobuye ko u Rwanda ari ingirakamaro ku byambu byacu.”

Ibihugu byombi byaganiriye ku rwego rw’ubukerarugendo ku buryo ibihugu byombi bishobora kuzuzanya mu kubuteza imbere, kubungabunga ibidukikije ndetse no guteza imbere ibikorwa by’ishoramari ku mpande zombi.

U Rwanda na Tanzania byari bisanzwe bifitanye amasezerano mu ngeri zinyuranye zirimo urwego rw’itangazamakuru, ikoranabuhanga na Internet.

U Rwanda na Tanzania si ubwambere bihuye biganira ku kurushaho kwimakaza ubutwererane bushingiye ku mipaka, kuko n’ingabo z’ibihugu byombi zijya zihurira mu bikorwa bigamije kwimakaza amahoro n’umutekano.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]