U Rwanda na Uganda byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego enye zitandukanye zirimo urw’ubuvuzi, ubuhinzi, uburezi n’imiyoborere.
Aya masezerano ibihugu byombi byayemeranyije aho intumwa z’ibihugu zahuriye mu nama ya 12 ya Komisiyo Ihuriweho igamije guteza imbere ubutwererane bw’ibihugu byombi izwi nka “Joint Permanent Commission (JPC) 2026.”
Iyi nama yari imaze iminsi itatu ibera i Kampala muri Uganda yari yitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye ku mpande zombi aho bashimangiye ubushake bwo guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Amasezerano y’ubufatanye mu by’ubuvuzi impande zombi zemeranyije kubaka ubudahangarwa bwo guhangana n’ibyorezo, guhugura abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi no gushyira hamwe mu bikorwa by’ingenzi mu rwego rw’ubuzima.
Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kampala ku wa 22 Mata 2026, aho ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana na mugenzi we wa Uganda.
Impande kandi zombi zagaragaje ko ibihugu byombi bizongera imbaraga mu bufatanye mu nzego zirimo igisirikare, ubucuruzi, ibikorwaremezo, ibijyanye n’abinjira n’abasohoka no kubaka ubushobozi bw’abaturage.
Umubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe kinini uhagaze neza ndetse ukaba ahanini ushingira ku bufatanye mu nzego z’ingenzi zirimo iz’umutekano n’ubucuruzi.
Muri iyi nama kandi ibihugu byombi byemeranyije ko bizakomeza gusigasira umubano wa kivandimwe usanzwe ubiranga.









