sangiza abandi

U Rwanda na Zimbabwe byasinye amasezerano y’imikoranire mu nzego 5

sangiza abandi

U Rwanda na Zimbabwe byasinye amasezerano atanu agamije gukomeza ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, guteza imbere urubyiruko, ubufatanye mu bya polisi, ingufu no guhererekanya ubumenyi mu bya gasutamo.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Kanama, mu Nama ya Gatatu ya Komisiyo Ihoraho y’Ubufatanye (JPCC) hagati y’ibihugu byombi yaberaga mu mujyi wa Kigali.

Yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Zimbambwe, Prof. Dr. Amon Murwira.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe, yavuze ko aya masezerano mashya agaragaza gutera imbere kw’ubucuti hagati y’ibihugu byombi.

Ati” Uyu munsi twasinye amasezerano mashya atanu mu nzego zirimo ubuzima, urubyiruko, ubufatanye bwa polisi, gusangira amakuru ajyanye na gasutamo, n’amasezerano mashya y’ubufatanye mu by’ingufu.”

Yanavuze ko u Rwanda rumaze igihe rufasha Zimbabwe mu bibazo byo mu Karere no ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu kuyisabira ko yakurirwaho ibihano yashyiriweho n’ibihugu byo mu Burengerazuba.

Ati” U Rwanda rwakomeje gusaba ko ibihano byafatiwe Zimbabwe bikurwaho. Nanone dushyigikiye ko Zimbabwe isubizwa mu muryango wa Commonwealth, kandi twemera ko ari ibintu byagombye kuba byarakozwe kera, ndetse bishingiye ku mahame.”

Yanashimiye Zimbabwe ku buyobozi bwayo ubwo yari iyoboye Umuryango w’Iterambere ry’Afurika y’Amajyepfo (SADC), by’umwihariko uruhare rwayo mu gushaka umuti w’amakimbirane amaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ati” U Rwanda rwiteguye gushyigikira buri gikorwa kigamije kugarura amahoro arambye mu karere. Twemera ko ibisubizo bitanzwe n’Abanyafurika ubwabo ari ingenzi mu gushaka umuti urambye.”

Ku ruhande rwa Zimbabwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga, Prof Amon Murwira, yavuze ko umubano w’ibihugu byombi ukomeye kandi uhagaze neza, ndetse ko wateye imbere mu buryo bugaragara mu myaka yashize.

Yashimye u Rwanda ku kuba ruhora rusaba ko Zimbabwe ikurirwaho ibihano, ariko anagaragaza ko n’ubwo umubano wa politiki uhagaze neza, hakiri amahirwe menshi mu bucuruzi atarabyazwa umusaruro.

Ati” Zimbabwe yiteguye kohereza ibicuruzwa byinshi mu Rwanda, birimo ibikomoka ku buhinzi nk’isukari, indimu, n’ibindi bicuruzwa byihuta mu isoko. Twiteze ko n’u Rwanda ruzagenda rutwoherereza ibicuruzwa byinshi.”

Photos:

[fluentform id="3"]