Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko 10% by’amafaranga akomoka mu bukerarugendo bwa Pariki y’Ibirunga agenerwa abaturage baturiye iyi pariki.
Ni bimwe mu byo yagarutseho mu mugoroba wo kuganira n’abashyitsi bitabiriye ibirori byo Kwita Izina abana b’Ingagi 40 ku nshuro ya 20.
Perezida Kagame yavuze ko igikorwa cyo Kwita Izina kugamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse no kubashishikariza kugira uruhare rufatika mu kubungabunga umutungo kamere w’igihugu.
Ati: “Si ugufasha gusa, ni uburyo bwo gushishikariza abaturage kurinda no kubungabunga umurage twese dusangiye.”
Perezida Kagame yanaboneyeho gushima no guha ikaze abashyitsi batandukanye bitabiriye ibi birori
Ati: “Inshuti z’u Rwanda, u Rwanda ni mu rugo iwanyu, murakaza neza igihe cyose.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Afrika Guy Jean, na we yagarutse ku byaranze icyumweru cyahariwe Kwita Izina.
Yashimye uko Abanyarwanda bafatanya mu kubungabunga pariki z’igihugu, by’umwihariko abaturiye Pariki y’Ibirunga, ndetse anashimira ubuyobozi bwa Perezida Kagame bwagize u Rwanda icyitegererezo ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije n’ubukerarugendo burambye.
Kwita Izina ni umuhango ngarukamwaka umaze kuba umusingi mu kurengera ingagi zo mu misozi no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije.








