U Rwanda n’u Bufaransa byasinyanye masezerano abiri y’ubwumvikanye harimo arebana n’ubufatanye mu bijyanye n’abimukira n’ayandi ajyanye no korohereza abagize imiryango y’abakozi bari mu butumwa bwa dipolomasi kuri buri gihugu kubona akazi mu bihugu byombi.
Ibi byatangajwe n’Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa kuri uyu wa 3 Kamena 2026.
Aya masezerano ku ruhande rw’u Rwanda rwahagarariwe na Amb. François Nkulikiyimfura, mu gihe ku ruhande rw’u Bufaransa hari ambasaderi wabwo mu Rwanda, Amb. Aurélie Roussel-Garneau n’Umuyobozi ushinzwe abanyamahanga mu Bufaransa muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Laurent Touvet.
Aba bayobozi, bagaragaje akamaro k’aya masezerano mu kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Kugeza ubu umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa uri kurushaho gushinga imizi aho byashimangiwe no gufungura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Mujyi wa Paris.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire mu nzego zinyuranye zirimo, ubutabera, ubucuruzi, dipolomasi, ingufu n’ikoranabuhanga, uburezi n’izindi.











