Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yatsinze iya Benin ibitego 2-1 mu mukino wa kane wo gushaka itike y’igikombe cya Africa cya 2025, wabereye muri Stade Amahoro.
Ni koko akebo kajya iwamugarura, nyuma y’ibihe bitari byiza yagiriye muri Côte d’Ivoire, Amavubi yishyuye Benin ibyo yakorewe imbere y’Abaturarwanda ibatsinda ibitego 2-1.
Muri rusanjye Amavubi yatangiye umukino neza gusa ku munota wa 42, Andreas Hountondji yinjije umupira mw’izamu ry’Amavubi atsinda igitego cya mbere cya Benin.
Mu gice cya kabiri ntabwo Amavubi yacitse intege kuko ku munota wa 67 Nshuti Innocent yatsinze igitego cyo kwishyura, ndetse nyuma y’iminota mike kuwa 75, Amavubi yabonye penaliti yakorewe Djihad Bizimana, atera iyi penaliti ahita atsinda igitego cya kabiri, umukino urangira ari ibitego 2-1.
Nyuma y’uyu mukino Amavubi agize amanota atanu, mu gihe Benin ifite atandatu naho Nigeria iri ku mwanya wa mbere ifite amanota arindwi, ariko itarakina umukino uzayihuza na Libya iri ku mwanya wa kane n’inota rimwe.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ni Ntwari Fiacre, Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Niyigena Clement, Mutsinzi Ange, Mugisha Bonheur, Guelette Samuel, Bizimana Djihard (C), Kwizera Jojea, Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert.
Mu kwezi gutaha, u Rwanda ruzahura na Nigeria mbere yo gusoza rwakira umukino wa Libya muri Stade Amahoro.








