sangiza abandi

U Rwanda rugiye gufasha ibihugu 18 bya Afurika gusuzuma ibirango by’ubuziranenge

sangiza abandi

U Rwanda rwasinye amasezerano azatuma rutangira gufasha ibihugu 18 byo ku mugabane wa Afurika gutanga serivise z’ibirango by’ubuziranenge.

Ibi byemejwe mu masezerano yashyizweho umukono ku wa 8 Gicurasi 2026 hagati y’u Rwanda n’Ikigo gishinzwe Umutekano no kuyobora Ingendo z’indege muri Afurika no muri Madagascar (ASECNA).

Binyuze muri ubu bufatanye bw’impande zombi, inzobere z’u Rwanda mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge RSB, zizajya zitanga serivise z’ibirango by’ubuziranenge ku  bihugu bigera kuri 18 byo ku mugabane wa Afurika.

Umuyobozi mukuru wa RSB, Raymond Murenzi,yasobanuye ibikubiye muri aya masezerano, yavuze ko inzobere ziturutse mu Rwanda zizajya zijya mu bihugu 18 kugenzura niba koko amabwiriza ajyanye n’ubuziranenge bwemeranyije n’impande zombi yubahirizwa.

Yagize ati “ “Ibizakorwa ni ugukoresha inzobere zacu zo mu Rwanda mu kureba no kugenzura niba amabwiriza y’ubuziranenge yubahirizwa. Zizajya ahantu 24 mu bihugu 18 ndetse ibyo bizakorwa kugeza mu gihe cy’imyaka itatu.”

Murenzi kandi yavuze ko ubufatanye nk’ubu bugaragaza ubushobozi bw’u Rwanda mu gutanga serivise zujuje ibisabwa atari imbere mu gihugu gusa ahubwo no ku rwego mpuzamamahanga.

Yasobanuye ko ibihugu byose bazakorana bigiye gutangira kwitegura hanyuma inzobere ziturutse mu Rwanda zikazajya yo zijya kugenzura niba ibyo bumvikanye byarubahirijwe hanyuma bagatanga ikirango cy’ubuziranenge gitangwa na RSB ndetse bikanahabwa icyangombwa cy’ubuziranenge gikoreshwa ku rwego mpuzamahanga. 

Umuyobozi Mukuru wa ASECNA, M. Prosper Zo’o Minto’o, yavuze ko gukomeza kubungabunga ubuziranenge mu mikorere ari ingenzi mu kurinda umutekano w’ingendo zo mu kirere.

Yagize ati: “Abagenerwabikorwa bacu bagomba gutanga serivisi zujuje ubuziranenge, ari ku mupilote n’ibigo bitanga serivisi z’indege, kuko bose bakeneye umutekano, twemeza ko biri gukorwa neza bikanafasha abandi gukomeza kunoza serivisi; bitanga umutekano ku ndege, ku bakozi n’abagenerwabikorwa.”

Ikigo cya ASECNA kigizwe n’ibihugu 19 birimo 18 bya Afurika ari byo Benin, Burukina Faso, Cameroun, Cetrafrique, Comores, Congo, Cote d’Ivoire, Gabon, Guinee Bissau, Gunee Equatoriale, Madagascar, Mali, Mauritanie, Niger, u Rwanda, Senegal, Tchad, Togo hakiyongeraho u Bufaransa.

U Rwanda rwasinye amasezerano azatuma rutangira gufasha ibihugu 19 byo ku mugabane wa Afurika gutanga serivise z’ibirango by’ubuziranenge.

Photos:

[fluentform id="3"]