sangiza abandi

U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga ya 13 y’ubushakashatsi kuri virusi itera Sida

sangiza abandi

Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko ubwandu bwa virusi itera Sida mu Rwanda bwagabanutse ku kigero cya 76%.

Iyi ntambwe u Rwanda rwateye iri mu bizarebwaho mu nama mpuzamahanga y’ubushakashatsi kuri SIDA (13th International AIDS Society Conference on HIV Science – IAS 2025), izabera i Kigali, tariki ya 13 kugeza kuya 17 Nyakanga 2025.

Inama ya IAS 2025 izahuza ibihumbi by’abashakashatsi, inzobere mu by’ubuzima, abanyapolitiki n’abaharanira uburenganzira bw’ababana na SIDA baturutse impande zose z’Isi, mu rwego rwo gusangira ubumenyi mu guhangana n’iki cyorezo.

Abazitabira iyi nama bazarebera hamwe uburyo bushya bwo gukumira no kuvura SIDA, ubushakashatsi kuri gahunda z’urukingo rwayo ndetse n’ibibazo by’imari n’imiyoborere bikibangamira kugera ku bisubizo birambye mu kurwanya SIDA, cyane cyane ku mugabane wa Afurika.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, ni umwe mu bazatanga ibiganiro muri iyi nama, hamwe na Prof. Linda-Gail Bekker wo muri Kaminuza ya Cape Town, Prof. Placide Mbala Kingebeni wo muri Kaminuza ya Kinshasa, na Dr. Morkor Newman Owiredu wo mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) i Geneva.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gahunda zayo zitandukanye zirimo gukwirakwiza imiti igabanya ubukana (ARVs), gukangurira abaturage kwipimisha hakiri kare biri mu byagize uruhare runini mu kugabanya ubwandu bushya bwa Sida.

Iyi nama izaba irimo ibiganiro rusange (plenary sessions), ibiganiro by’inzobere (symposia), amahugurwa n’inama zihuza abafite ubunararibonye n’abahagarariye abaturage. Hazanagarukwa ku ruhare rw’amatsinda y’ababana na SIDA kugira ijwi ryabo ryumvikane, nk’uko intego y’iyo nama ari ukugira ibiganiro bigamije ubutabera n’ubwuzuzanye.

IAS 2025 izabera mu Rwanda ariko hazaba harimo uburyo bwo kuyikurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo gutuma abantu bose bayitabira bitabagoye.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]