Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko nta mpungenge Abanyarwanda bakwiye guterwa n’indwara ya Ebola, kuko igihugu cyashyizeho ingamba zikomeye zo kuyikumira no kuyikurikirana, kandi bikorwa bitabangamiye ubucuruzi.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Kamena 2026, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko u Rwanda rwakajije ingamba zo gukumira, gukurikirana no kwita ku bantu bashobora kwandura Ebola, icyorezo cyamaze kugaragara mu bihugu by’abaturanyi nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.
Ati “Dufite icyizere ko twiteguye bihagije ku kurinda ubuzima bw’abaturage bacu, hatabayeho guhagarika ibikorwa by’ubukungu n’imibereho isanzwe y’abaturage.”
Yakomeje ashimangira ko u Rwanda rwiteguye neza mu guhangana n’iki cyorezo, ariko anasaba abaturage gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda kugira ngo kitagera mu gihugu.
Ati “Kuri Ebola rero turadadiye mu by’ukuri, ubwirinzi burahari, nta mpungege zihari dufite, uretse ko nyine kuba tudadiye bitavuga ko tugomba kwirara, ahubwo mukwiye no kudufasha mukamenyesha abaturage bacu ko dukwiye kwirinda, tukagira isuku, ufite ibimenyetso akajya kwa muganga hakiri vuba.”
Minisitiri w’Intebe kandi yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) bazakomeza ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda Ebola, kugira ngo buri wese agire ubumenyi n’ubushobozi bwo kuyirinda.
Icyorezo cya Ebola gikomeje guteza impungenge mu karere, cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryamaze kugishyira mu rwego rw’Ibibazo by’Ubuzima Rusange giteye Inkeke ku rwego mpuzamahanga (PHEIC).
Muri RDC, hamaze kwemezwa abarwayi 381, mu gihe 62 bamaze guhitanwa n’icyo cyorezo, naho abakekwa banduye bose barenga 1,000. Muri Uganda ho, hamaze kwemezwa abantu 19 banduye, barimo 2 bamaze gupfa.
U Rwanda rwashyizeho ingamba zikomeye zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo, harimo ko abanyamahanga baturutse cyangwa banyuze muri RDC mu minsi 30 ishize batemerewe kwinjira mu gihugu. Abanyarwanda n’abafite uburenganzira bwo gutura mu Rwanda banyuze muri Congo bo bashyirwa mu kato k’iminsi 21.
Uretse inzira yo ku butaka, imipaka ya Rubavu na Rusizi ihuza u Rwanda na RDC yafunzwe by’agateganyo ku baturage basanzwe, uretse abanyeshuri n’abatwara ibiribwa cyangwa imfashanyo.
Minisiteri y’Ubuzima kandi yashyizeho ingamba zo kwirinda, harimo gupima no gukurikirana icyorezo mu gihugu hose, aho laboratwari z’u Rwanda zongerewe ubushobozi ku buryo zishobora gupima Ebola vuba.
Hari kandi n’amahugurwa ahabwa abaganga, abakorerabushake b’Umuryango utabara imbabare, ndetse n’Abajyanama b’Ubuzima, kugira ngo barusheho kuba maso no gufasha mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo.









