sangiza abandi

U Rwanda rurateganya gushimira abanye-Tanzania bakoze ibikorwa by’ubutwari mu gihe cya Jenoside

sangiza abandi

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugiye gushimira mu ruhame bamwe mu Banye-Tanzania bakoze ibikorwa by’ubutwari mu Rwanda, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2026, ubwo yari mu ruzinduko muri iki gihugu, mu biganiro we na mugenzi we Samia Suluh bahuriyemo n’itangazamakuru, nyuma y’ibyayo bwite byabereye mu muhezo.

Ni mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame yijeje ko abanye-Tanzania bagize ubutwari mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bazabishimirwa mu ruhame nk’indashyikirwa.

Yagize ati “U Rwanda ruri mu bihe byo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko vuba tuzagira amahirwe yo gushimira mu ruhame, bamwe mu Banye-Tanzania, bakoze ibikorwa muri kiriya gihe byerekanye ubudashyikirwa, ubutwari ndetse n’impuhwe.”

Leta y’u Rwanda imaze gushimira abanyamahanga batandukanye bitanze bakarokora abantu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’abandi bakomeje gufasha igihugu mu rugendo rwo kwiyubaka.

Aba barimo nka Gen. Roméo Dallaire, wari uyoboye ingabo za UNAMIR, washimiwe uruhare rwe mu gutabaza amahanga no kugerageza kurokora abari mu kaga n’ubwo abamutumye bamutereranye.

Hari abandi bagiye bashimirwa barimo abasirikare babiri bo muri Ghana, Maj Gen Henry Kwami Anyidoho na Maj Gen Joseph Narh Adinkra. Ingabo z’u muryango w’Abibumbye zari ziyobowe nabo (Ghanbatt) zarokoye ibihumbi by’abantu mu bice bitandukanye bya Kigali.

Ni mu gihe kandi hari n’abaturage b’Abanya-Tanzania baturiye umupaka wa Rusumo na Ngara, bashyize ubuzima bwabo mu kaga barokora abahigwaga.

Photos:

[fluentform id="3"]