sangiza abandi

U Rwanda rushyize imbere kugorora aho guhana – Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

sangiza abandi

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yatangaje ko u Rwanda rwashyizeho amagororero mu gihugu, muri gahunda nshya igamije kugorora abakoze ibyaha aho guhora hashyirwa imbaraga mu guhana gusa.

Ni mu butumwa yagejeje ku bagororerwa mu igororero rya Nyarugenge riri i Mageragere, ubwo hatangizwaga igikorwa cy’ubuhuza bugamije kwemera icyaha (plea-bargaining).

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa yavuze ko gushyiraho aya magororero bigendanye na politiki y’igihugu yo guha agaciro buri Munyarwanda aho yaba ari hose.

Ati” Tuje kubabwira ko Leta y’u Rwanda yashyizeho politiki nshya mpanabyaha igamije kugorora aho gushyira imbaraga mu guhana.”

Yakomeje abwira aba bagororerwa mu igororero rya Nyarugenge ko Leta y’u Rwanda yashyizeho n’indi politiki nshya yo gukemura ibibazo mu bwumvikane aho guhora basiragira mu manza.

Ati” Abanyarwanda twari tumaze kugira umuco utari mwiza wo kuburana urwandanze. Kuburana urwandanze ntacyo bizatugezaho uretse kudutinza, uretse kudukereza, uretse kutwicira abana n’imiryango tubabeshya ngo ntacyo twakoze.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye abagororwa kugendera muri izi politiki igihugu cyabashyiriyeho ndetse abibutsa ko ubuyobozi bubazirikana nk’abana b’u Rwanda.

Ati” Aha tuje kubabwira ngo u Rwanda rubafata nk’abana babo, ubuyobozi bw’u Rwanda burabakunda kandi burabatekereza, ubuyobozi bw’u Rwanda burifuza ko namwe mugira uruhare rwo gushyira mu bikorwa izo politiki nziza navuze, arizo zidufasha kujya mu kerekezo giha agaciro buri Munyarwanda twese turimo tuganamo.”

Yabibukije indangagaciro ziranga Abanyarwanda zirimo no kuba inyangamugayo, abasaba kwiyambura ubushake bwo gukora icyaha ahubwo bakagira ubushake bwo gukora icyiza.

Ati ” Iyo tuvuga icyaha icya mbere cyirebwa ni ubushake uba wagize mu ikorwa ry’icyo cyaha. Ese ubwo bushake bwo gukora icyaha ntibushobora kubihinduramo ubushake bwo gukora icyiza kibubaka cyubaka abawe cyubaka iki gihugu.”

Yasoje abibutsa ko igihugu gikeneye ko baza bagafatanya n’abandi kucyubaka aho kumva ko bagomba kuba ikibazo ahubwo bagaharanira kuba igisubizo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]