sangiza abandi

U Rwanda ruteganya ko mu myaka itanu ruzaba rwarungutse inzobere mu bwirinzi ku ikoranabuhanga ibihumbi 50

sangiza abandi

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo [MINICT] igaragaza ko mu myaka itanu iri imbere, u Rwanda ruzaba rufite inzobere mu bwirinzi bwo kuri internet [cybersecurity] ibihumbi 50.

Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa gatatu, tariki ya 16 Ukwakira 2024, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro Inama y’Ihuriro Nyafurika yiga ku mutekano w’Ikoranabuhanga [Africa Cyber Defense Forum].

Iyi nama ibaye ku nshuro ya gatanu ndetse no ku nshuro ya kabiri ibereye mu Rwanda, yari yitabiriwe n’inzobere mu bijyanye n’umutekano w’urwego rw’ikoranabuhanga mu bihugu 50 byo muri Afurika.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko hifashishijwe ikoranabuhanga rishya rya AI ndetse na internet ya 5G, urwego rw’ikoranabuhanga rukomeje kwaguka muri Afurika, ariko akaba ari nako ibyago n’ibibazo bituruka mu kuba ryakwibasirwa byiyongera, ndetse ariyo mpamvu yo kubaka uburyo buhamya bwo kuririnda.

Hirya y’iyi nama habereye irushanwa ryitabiriwe n’abanyeshuri, aho bashyizwe mu matsinda bahabwa umukoro wo gushaka ibyuho muri porogaramu zimwe na zimwe bishobora gutuma zinjirirwa, nka kimwe mu bibazo bihura n’Ikoranabuhanga.

Minisitiri Ingabire yavuze ko yanyuzwe n’umuhate yabonanye aba banyeshuri, ndetse ahamyaka ko bikeneye kubungwabungwa babongerera ubushobozi n’amahugurwa ashobora kubategura kuba abarinzi b’ahazaza h’ikoranabuhanga ritekanye.

Minisitiri Ingabire yavuze ko kuba hakiri ubumenyi buke muri uru rwego muri Afurika biteye impungenge, ndetse ko igihugu cyihaye intego y’uko mu myaka itanu iri imbere kizaba gifite abahanga muri uru rwego ibihumbi 50.

Yakomoje kuri bimwe mu bizafasha igihugu kugera kuri iyo ntego harimo no gukorana n’ibigo nka Carnegie Mellon University na Rwanda Coding Academy (RCA).

Imibare itangwa na RCA igaragaza ko imaze gusohora abanyeshuri 117. Aba banyeshuri basoza bafite ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru, kuko nk’ubu bamaze gukora ku mishinga ikomeye y’ibigo birimo RSSB, RTB, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe n’indi.

Kubera ubushobozi baba bafite, porogaramu bubaka bazikora mu buryo zidashobora kwinjirirwa, bigatuma birinda ibitero byo ku ikoranabuhanga bya hato na hato.


Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]