U Rwanda rwerekanye intambwe ikomeye rumaze gutera mu bwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo rugaragaza ko byagize uruhare rukomeye mu itembere ry’igihugu no ku bakora ubuhinzi n’ubworozi, aho byagabanyije igihombo bahuraga nacyo giturutse ku biza.
Ibi u Rwanda rwabigaragarije mu Nama y’Umuryango w’Isoko rusange ry’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo,COMESA, ishinzwe guteza imbere ibijyanye n’ubwishingizi, iri kubera i Kigali.
Iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye kuwa 4-5 Gicurasi 2026, yitabiriwe n’abayobozi n’abagenzuzi mu nzego, zinyuranye, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abikorera baturutse mu bihugu bya COMESA.
Muri iyi nama hagaragajwe ko Afurika ifite ikibazo cy’abantu bake bitabira ubwishingizi aho bituma hari byinshi byangizwa n’ibiza ariko ntibyishingirwe.
Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko uruhare rw’ubwishingizi budaheza mu kubaka ubukubgu butajegajega ku mugabane wa Afurika ndetse bavuga ko kimwe mu by’ibanze ari ukurinda ibihombo abahinzi n’aborozi bituruka ku bibazo bitabaturutseho.
Bagaragaje ko guverinoma z’ibihugu zikwiye gushyiraho ingamba zo gufasha abaturage babo kandi ubwo bufasha ntibutinde kuko iyo butinze buba butagikenewe
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda BNR, Solaya Hakuziyaremye, yavuze ko akarere gakomeje guhura n’ibibazo bituruka ku mihindagukire y’ibihe kandi ubwishingizi bukuri ku gipimo cyo hasi.
Yagize ati “ Mu karere dufite ikibazo cy’imihindagukire y’ibihe nyamara ubwishingizi bukuri kuri 3% kandi 80% by’ibyangizwa usanga nabyo bitishingiwe. Ubushakashatsi bugaragaza ko ibihombo by’ubucuruzi muri Afurika byageze kuri miliyoni 32$ mu myaka itanu ishize aho byaturutse ku myuzure ituruka mu Majyepfo y’Afurika”.
Mu guhangana n’iki kibazo u Rwanda rwagaragaje ko rwashyizeho gahunda yo kwishingira ibihingwa n’amatungo ya ‘Tekana urishingiwe muhinzi mworozi’ imaze imyaka irindwi ishyirwa mu bikorwa.
Kuva mu 2019 u Rwanda rwashyizeho gahunda yo kwingira abahinzi n’aborozi ya ‘Tekana urishingiwe muhinzi mworozi’ igamije kugabanya ingaruka n’ibihombo abahinzi n’aborozi bahura nabyo biterwa n’ibiza bituruka ku mihindagurikire y’ibihe, udukoko n’indwara n’indwara bifata ibihingwa n’amatungo yabo.
Kubera iyi gahunda abahinzi n’aborozi bavuga ko iyo bagezweho n’ibiza cyangwa indwara zibasira imyaka n’amatungo ntampungenge bagira kuko baba bizewe ko bazashumbushwa n’ibigo by’ubwishingizi bakora nabyo.
Leta y’u Rwanda itera inkunga iyi gahunda ya tekana urishingiwe muhinzi mworozi ku kigero cya 40%.










