sangiza abandi

U Rwanda rwahamagariye AU gushyigikira amasezerano y’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC

sangiza abandi

Leta y’u Rwanda yasabye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) gushyigikira amasezerano agamije kugarura amahoro n’umutekano birambye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier J.P. Nduhungirehe, ubwo yitabiraga inama ya 1321 y’Akanama ka AU gashinzwe Amahoro n’Umutekano, ihuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize uwo muryango.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko gusinya amasezerano y’amahoro byakozwe muri uyu mwaka wa 2025, byari nk’amahirwe akomeye yo guhagarika urugomo, akarengane n’ivangura biri mu Karere kibiyaga Bigari.

Ati “Intambwe ya dipolomasi yatewe mu mwaka wa 2025, ni inzira yizewe kurusha izindi zose yo guhagarika burundu ibibazo by’urugomo bikomeje kugaragara mu Karere kacu. Ni yo mpamvu dusaba aka Kanama gushyigikira byimazeyo ishyirwa mu bikorwa ryazo.”

Yongeye kugaragaza ko umutwe wa FDLR ugishyigikiwe na Leta ya RDC ukomeje kuba ikibazo gikomeye cy’umutekano kugeza nuyu munsi kitarakemukama, atanga urugero ku gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabereye mu gace ka Walikale ku itariki ya 15 Ukuboza 2025.

Minisitiri Amb.Nduhungirehe kandi yavuze ko u Rwanda rugikomeje kugaragaza impungenge ku byerekeye ukurenga ku gahenge gukorwa buri munsi n’ihuriro ry’ingabo za RDC, ndetse yibutsa ko aka gahenge karebwa n’impande zombi.

Ati” Agahenge, mu nyito yako, ni amasezerano aba hagati y’impande ebyiri zihanganye, agamije guhagarika ikoreshwa ry’intwaro mu gihe hagishakishwa igisubizo ku mpamvu nyamukuru y’intambara.

Impande zombi zigomba kuyubahiriza ku buryo bungana, kuko agahenge kadashobora gushyirwaho n’uruhande rumwe gusa mu bafitanye ibibazo.”

Yakomeje avuga ko ku bijyanye n’ibiganiro by’amahoro, u Rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’ihuriro rya AFC/M23 cyo kuva mu mujyi wa Uvira ku bushake, rugaragaza ko ari intambwe igaragaza ubushake bwo kugarura amahoro.

Ati “U Rwanda rwakiriye neza icyemezo cya AFC/M23 cyo kuva mu mujyi wa Uvira ku bushake, rugaragaza ko ari ikimenyetso cy’ubushake bwiza ku bahuza no kugaragaza neza ko biteguye gusubira mu biganiro.”

Yasoje avuga ko u Rwanda rukomeje kwitabira byimazeyo ibiganiro by’amahoro biyobowe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse n’imbaraga z’ubuhuza zishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe i Washington.

Photos:

[fluentform id="3"]