Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byabashije kugera ku nteko y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, yo kurwanya Virusi itera SIDA ku kigero cya 95%, ndetse ubu yanarenzeho.
Ni bimwe mu byo Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yagaragaje ubwo yamurikaga ishusho rusange y’urwego rw’ubuzima, mu kiganiro yagiranye n’abagize Inteko Ishinga amategeko ku wa 26 Werurwe 2026.
Minisitiri Nsengiyumva, yagaragaje ko u Rwanda rwarengeje ntego Isi yihaye ya 95-95-95. Ni ukuvuga 95% by’abafite virusi itera SIDA bazi uko bahagaze, 95% by’abo bakaba bari ku miti, naho 95% bakagira kugabanyuka guhagije k’ubukana bwa virusi mu mubiri.
Ubu mu Rwanda, 96% by’abafite ubwandu bazi uko bahagaze, 98% bari ku miti, naho 98%, ubukana bwa virusi buri hasi cyane.
Yagize ati: “Ibyagezweho n’ u Rwanda mu kurwanya virusi itera SIDA bigaragaza umusaruro wo kwiyemeza no gukorera ku ntego.“
Kugeza ubu mu Rwanda, abantu ibihumbi 230 bafite virusi itera SIDA bari kwitabwaho, kandi ubwandu bushya bwaragabanutse bugera ku bantu 3,200 ku mwaka.
U Rwanda ruhanganye n’indwara zitandura zikomeje kwiyongera, mu gihe indwara zandura na zo zitaracika. Mu guhangana n’iki kibazo, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ikomeje gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga no guhanga ibishya, n’izindi ngamba zagiye zigaragaza umusaruro mu guhangana n’izi mbogamizi zombi icyarimwe.
Minisitiri w’Ubuzima yagaragarije Abasenateri n’Abadepite ko hakomeje gukorwa byinshi birimo kurwanya uruhurirane rw’indwara, kongerera ubumenyi n’ubushobozi abakora mu rwego rw’ubuzima, n’ibindi byinshi bigamije kugeza serivisi z’ubuzima zinoze kuri bose.






