Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagejejweho ibyerekeye isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’u Rwanda na RDC yasinyiwe i Washington, inashimangira ubushake bw’u Rwanda mu kubahiriza ibiyakubiyemo ndetse runagaragaza ko rushyigikiye inzira y’amahoro ya Doha.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 17 Ukuboza 2025, irebera hamwe ingingo zitandukanye zirimo amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu yashyizweho umukono ku wa 4 Ukuboza 2025, i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
U Rwanda rwashimangiye ko rufite ubushake bwo kuyubahiriza, gushyigikira inzira y’amahoro ya Doha, no gukomeza kugira uruhare mu biganiro biyobowe n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’intebe rigira riti ” Inama y’Abaminisitiri yongeye gushimangira ubushake bw’u Rwanda bwo gushyira mu bikorwa ibyemejwe mu Masezerano ya Washington, gushyigikira inzira y’amahoro ya Doha, no gukomeza kugira uruhare mu biganiro biyobowe n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikozwe mu buryo butabogamye bugamije gukemura ibibazo by’umutekano by’impande zose zirebwa n’ibyo biganiro.”
Tariki ya 4 Ukuboza 2025, nibwo Perezida Paul Kagame na Felix Tshiseked basinye amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo y’Ubukungu no gukemura ibibazo n’amakimbirane.
Kuri iyo tariki kandi, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’akarere mu iterambere ry’ubukungu, bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibihugu byombi byasinye amasezerano y’amahoro yibanda ku bikorwa byo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze imyaka myinshi ubangamira umutekano w’akarere, gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho no gucyura impunzi.
U Rwanda na RDC byumvikanye ku mishinga y’ingenzi yabihuza, irimo iy’ubufatanye mu gutunganya ingufu z’amashanyarazi, kubaka ibikorwaremezo byoroshya ubucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyatunganya, kubungabunga pariki z’ibihugu n’ibikorwa by’ubukerarugendo no guteza imbere urwego rw’ubuzima.







