sangiza abandi

U Rwanda rwashimiwe intambwe rwateye ku gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko

sangiza abandi

Perezida w’Ihuriro rw’Abakemurampaka bigenga mu by’ubucuruzi ku Isi (CIARB), Cesar Pereira, yashimiye leta y’u Rwanda ku ntambwe ifatika yatewe mu kongera umubare w’imanza zikemurwa hatabayeho kwitabaza inkiko biturutse ku gutera imbere kw’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubuhuza cya Kigali ‘CIARB Rwanda.

Ibi Pereira yabigarutseho ubwo yari mu Rwanda mu ruzinduko rw’umunsi umwe aho yagiranye ibiganiro na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Hon. Domitilla Mukantaganzwa, ashimira u Rwanda ku mbaraga rwashyize muri politike yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko.

Pereira yavuze ko yashimishijwe n’uko yasanze mu Rwanda urugaga rw’abavoka rugira uruhare rukomeye mu gufasha abaturage gukemura amakimbirane ari hagati yabo bitabaye ngombwa ko bayoboka inkiko ngo abe arizo zibakemurira ibibazo anashimira ikigo mpuzamahanga cy’ubuhuza ishami rya Kigali ku kazi gakomeye kimaze gukora.

Yagize ati “ Turashimira cyane CIARB Rwanda ku kazi gakomeye ikomeje gukora mu gukemura amakimbirane hatitabajwe inkiko . Ni kimwe mu bigo by’ubuhuza dufite bikomeye ku mugabane wa Afurika kandi birazwi no ku rwego mpuzamahanga ndetse turashimira uruhare cyagize mu guhugura  abahuza mpuzamahanga kandi cyatekereza ko u Rwanda rufite ubushobozi bwose  bukenewe bwatuma ruba igicumbi cy’ubuhuza mu karere”.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Harrison Mutabazi, yavuze ko urwego rw’ubutabera rwiteguye rufatanya no kuba hafi ibigo bisanzwe bifatanya na leta mu guteza imbere politike yo gukemura amakimbairane hatisunzwe inkiko hagamijwe gutanga ubutabera bwunga kandi bwihuse.

Yagize ati “ U Rwanda rwashyize imbere politike yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko nka bumwe  mu buryo abantu bashobora kubona ubutabera bwihuse ku buryo bayoboka inkiko mu gihe biri ngombwa ndetse ibi bifasha kwirinda ibirarane bya hato na hato mu nkiko ahubwo bigakorwa n’abahuza”.

U Rwanda rwafashe gahunda zitandukanye zizafasha mu kugubanya ibirarane by’imanza mu nkiko mu buryo burambye harimo kongerera imbaraga urwego rw’ubucamanza no gushyira mu bikorwa politike nshya yo gukurikirana icyaha ndetse n’iyo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko.

Ibi kandi byatangiye gutanga umusaruro  kuko mu manza 124,204 zarangijwe mu mwaka 2024/2025 harimo izisaga ibihumbi 15 zarangijwe mu bwumvikane bitabaye ngombwa ko hisungwa inkiko.

Ibi kandi bijyana n’icyiciro cya kabiri cya gahunda ya leta yo kwihutisha iterambere NST2 aho  mu nkingi y’imiyoborere , guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kugabanya umubare w’ibirarane by’imanza ku kigero cya 50% ndetse iyi ntego ikaba izagerwaho hifashishijwe ubutabera bwunga aho kuba inkiko ari nawo mujyo wa CIARB Rwanda.

CIARB Rwanda, ni ishami rw’Urwego rw’Ubukemurampaka mu by’ubucuruzi ku Isi rufite icyicaro mu Bwongereza ikaba imaze imyaka 13 itangijwe.

Muri Afurika, u Rwanda ni Igihugu cya gatanu uru rwego rufitemo ishami kuva mu 2020.

CIARB Rwanda itanga impamyabushobozi ziri ku rwego mpuzamahanga ku buryo uyifite akorera aho ari ho hose ku Isi.

Abanyamuryango bayo baba bakora mu mirimo itandukanye ibituma ahakenewe ubukemurampaka mu bucuruzi hose haboneka umuntu wisangamo.

Ibirego ifasha abantu gukorera ubukemurampaka binyuzwa mu Kigo cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC) kikaba ari cyo kibyohereza muri CIARB Rwanda.

Ibirego bitanzwe muri CIARB Rwanda bikorerwa ubukemurampaka mu gihe kitarenze amezi atandatu bikaba birangiye burundu nta bujurire ndetse abahawe iyo serivise nibo bishyura uwabakoreye ubukemurampaka.

U Rwanda rwashimiwe intambwe rwateye ku gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko
Perezida w’Ihuriro rw’Abakemurampaka bigenga mu by’ubucuruzi ku Isi, Cesar Pereira, yaganiriye na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Hon. Domitilla Mukantaganzwa

Photos:

[fluentform id="3"]