sangiza abandi

U Rwanda rwashimye isinywa ry’amasezerano hagati ya RDCongo na AFC/M23

sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yashimye icyemezo cyo gusinya ingingo ngenderwaho z’amasezerano arambye  y’amahoro hagati ya Leta ya RDCongo n’umutwe urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu wa AFC/M23 .

Ni amasezerano yasinywe ku munsi w’ejo tariki ya 15 Ugushyingo 2025, i Doha muri Qatar.

Isinywa ry’aya masezerano rishingiye ku isinywa ry’itangazo ry’amahame aganisha ku mahoro hagati ya AFC/M23 na leta ya RDCongo yashyizweho umukono muri Nyakanga uyu mwaka.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakiriye neza isinywa ry’aya masezerano.

Ati “Iyi ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo gukemura burundu impamvu shingiro z’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo, ndetse n’imbogamizi ku mahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

U Rwanda rurashima uruhare rukomeye kandi ruhoraho rwa Leta ya Qatar nk’umuhuza, n’ uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.”

Aya masezerano arimo inkingi 8 zigomba kumvikanwaho zikazavamo amasezerano y’amahoro hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo zirimo uburyo bwo kurekura imfungwa, uburyo bwo kugenzura no gukurikiza ihagarikwa ry’imirwano, gufasha abatabazi kugera aho bashaka gutanga inkunga, no kubarinda mu buryo bw’amategeko.

Gusubizaho amategeko ya leta, impinduka n’ubuyobozi buha amahirwe buri wese ku rwego rw’igihugu, gushyiraho uburyo bwo gucunga umutekano bw’igihe gito na gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abari ingabo (DDR).

Kongera ishoramari rigamije iterambere, no gushyiraho inzego zishinzwe imibereho myiza ubutabera, ukuri n’ubwiyunge.

Photos:

[fluentform id="3"]