sangiza abandi

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu bihugu bifite imiyoborere myiza.

sangiza abandi

Icyegeranyo “The Chandler Good Government Index 2025” cyakozwe n’Ikigo cy’Imiyoborere cyo muri Singapore, cyashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri nyuma y’Ibirwa bya Maurice mu bihugu bifite Ubuyobozi bwiza muri Afurika. 

Iki cyegeranyo cyashingiye ku bipimo 35 by’inkingi 7 zirimo iy’Ubuyobozi bwiza bureba kure, Igihugu kigendera ku mategeko n’amabwiriza, Igihugu gifite inzego zihamye n’imicungire myiza y’umutungo, Igihugu cyakira abashoramari ndetse n’inkingi igaragaza igihugu gifite ijambo mu ruhando mpuzamahanga kandi cyubashywe.

Ni icyegeranyo cyashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika nyuma y’Ibirwa bya Maurice biri ku mwanya wa 51 ku isi, ndetse u Rwanda na Romania yo ku mugabane w’Uburayi byombi byafashe umwanya wa 59 ku isi.

Bimwe mu  bipimo byahesheje u Rwanda umwanya wa kabiri muri Afurka birimo Ubuyobozi bwiza bureba kure byarushyize ku mwanya wa 19 ku isi, n’uwa 4 ku isi mu buyobozi bufite icyerekezo ndetse numwanya wa 6 mu kujyana n’impinduka z’ibihe.

Abanyarwanda ubwabo ndetse n’Abanyamahanga basura u Rwanda bemeranya nabyo.Bamwe mur bo babwiye RBA ko nabo ariko babibona. Bukuru Hassan ukora umwuga w’uburucuri avuga ko imiyoborere myiza n’imibanire myiza hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu byoroshya ubuhahirane kandi ko ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza.

Ati: “Mu bucuruzi dutumiza bintu bikaba byava Dubayi bikaza mu gihe gito ni ibintu bigaragaza imiyoborere myiza n’uburyo igiugu gikorana n’ibindi bihugu”.

Akomeza agira ati: “Iyo bumvise ngo uturuka mu Rwanda hari Paul Kagame bumva imiyoborere myiza, urumva bidutera ishema”

Abaturage bashima Imiyoborere ndetse n’uburyo inzego zegera abaturage hagaijwe kumva ibibazo byabo no kungurana ibitekerezo binyuze mu Nteko rusange y’abaturage,gahunda ibaho buri wa kabiri aho Ubuyobozi guhera u nzego zo hejuru bamanuka bakegera abaturage, baba bafite ibibazo bakabikemura bidasabye ko basiragira mu nzego zo hejuru nko ku murenge n’ahandi.

Banashima kandi n’inzego zibanze zegerejwe abaturage, kugeza ku rewego rw’umudugudu n’isibo ku buryo bakurikiranira hafi ibibazo by’abaturage.

Dr. Rick Snynder, Umunyanahanga ukorera mu Rwanda avuga ko bafata u Rwanda nk’igihugu gihebuje cy’umugisha bitewe n’uburyo kiri ahantu heza, hatuma gihindura byinshi mu karere ka Afurika y Iburasirazuba, anizeza uruhare rwabo mu guteza imbere imiyoborere.

Yagize ati: “Muri rusange turifuza kubaka ikigo cy’amahugurwa mu miyoborere aho tuzajya twongerera ubumenyi Abayobozi bashobora  guhindura imibereho ya benshi, atari mu Rwanda gusa ahubwo mu karere kose,tukabohereza iwabo ngo bajye gufasha n’abandi.”

Abasesengura by’imiyoborere y’u Rwanda basanga umutekano usesuye rufite ariwo utuma ruza ku isonga nk’uko Nteziryayo Richard yabibwiye RBA

Ati” Twarabibonye uko twageze ku mutekano nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bigizwemo uruhare n’inkotanyi, na nyuma ejo bundi twarabibonye mu bihugu by’abaturanyi iminwa y’imbunda za rutura ireba mu rwanda uko byashwanyagurijwe mu kirere, abaturage tuba tubibona, ni uburyo bw’indashyikirwa.”

Iki cyegeranyo ngarukamwaka, ni ku nshuro ya 5 gisohotse, aho u Rwanda na Tanzania aribyo bihugu bibri bonyine byazamutse mu manota mu bihugu 28 byo muri Afurika byagenzuwe hagati ya 2021 na 2025. Muri iyi myaka 5 ku rwego rw’isi ibihugu 45 nibyo byazamutse mu manota naho 57 bisubira inyuma mu miyoborere.

Ni icyegeranyo cyakorewe mu bihugu 120 bifite 90% by’abatuye isi  harimo 28 byo ku mugabane wa Afurika birimo n’u Rwanda,rukurikirwa na Bostwana ku mwanya wa 61, Maroc ku mwanya wa 75 na Afurika y’epfo iri  ku mwanya wa 77.

Ibihugu biza ku isonga ku rwego rw’isi birimo Cyngapore igakurikirwa na Denmark, Norvege Finland, Sweden, Switzerland, n’ibindi byiganjemo ibyo ku mugabane w’Uburayi.

Photos:

[fluentform id="3"]