U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imikoranire na Sosiyete yo mu Busuwisi ikora imiti, Sandoz, yo gukora no kuruha imiti itandukanye irimo ibinini n’ivura kanseri.
Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin n’umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’amavugurura muri Sandoz, Simon Goeller, ku wa Gatatu tariki ya 15 Mata 2026, i Kigali.
Umuyobozi mukuru ushinzwe Iterambere muri Sandoz, yavuze ko iyi sosiyete izatangira iha u Rwanda ubwoko bw’imiti bugera kuri 60, mu cyerekezo cyayo cyo kwagukira no ku yandi masoko muri Afurika.
Ati “Ni intambwe ya mbere iganisha ku buryo burambye bwo gutanga imiti ihendutse kandi yujuje ubuziranenge ku rwego rw’akarere. Ni urugero rwiza rw’uko duharanira kugera ku ntego ya Sandoz yo korohereza abarwayi kubona imiti.”
Minisitiri w’ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, butanga ubuvuzi bwa kanseri, kandi rukomeje gushyira imbere kurwanya indwara zandura nk’icyihutirwa mu buzima rusange.
Ati “Ubu bufatanye bugaragaza imbaraga zacu zo gukorana n’inganda zisanzwe zikora imiti ya biosimilar n’imiti rusange (generics) kugira ngo twagure uburyo bwo kubona ubuvuzi bwa kanseri bufite ireme kandi buhendutse, ndetse n’imiti y’ingenzi ya antibiyotike.”
Sosiyete ya Sandoz ifite icyicaro i Basel mu Busuwisi, iri mu za mbere ku Isi mu gutanga imiti ihendutse, ikaba igendera mu murongo w’iterambere ushingiye ku ntego yayo yo korohereza abarwayi kubona imiti.
Sandoz ifite imiti igera ku 1,300, ivura indwara zitandukanye kuva ku zoroheje nk’ibicurane kugeza kuri kanseri.
Mu mwaka wa 2026, ni bwo Sandoz yujuje imyaka 20 imaze itanga imiti ya biosimilar, imyaka 80 imaze ikora antibiyotike, n’imyaka 140 imaze ishinzwe. Mu 2025, Sandoz yinjije amafaranga angana na miliyari 11.1 z’amadolari ya Amerika.





