Urukiko Mpuzamahanga rw’ubuhuza rwanzuye ko u Bwongereza butazishyura u Rwanda arenga miliyari 190 Frw rwari rwaregeye nk’indishyi ku mpamvu z’uko u Bwongereza butabahirije ibikubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye yo kohereza abimukira mu Rwanda.
U Rwanda rwareze rusaba kwishyurwa n’u Bwongereza miliyoni 100 z’amapawundi, ruvuga ko butarubahirije gahunda ijyanye n’amasezerano bwari bwaragiranye n’u Rwanda yo kujya bwohereza abimukira i Kigali mbere y’uko ubusabe bwabo bwigwaho.
Ayo masezerano yari yasinywe mbere na leta y’aba ‘conserivateri’, yari akubiyemo ingingo yo kohereza i Kigali abimukira bageze mu Bwongereza bitemewe n’amategeko, hanyuma u Bwongereza bukishyura ikiguzi cy’ibizabatunga bari mu Rwanda.
Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo Urukiko rw’i La Haye mu Buholandi ‘Permanent Court of Arbitration’ rwatangiye kumva impande zombi.
Mu nkuru yatangajwe na BBC ivuga ko nyuma yo kumva impande zombi rwatangaje umwanzuro ko u Rwanda rutagomba kwishyurwa amafaranga rwasabye kuko u Bwongereza butarenze ku masezerano.
Abunganiraga u Bwongereza muri uru rubanza bavuze ko leta nshya idakwiye kwishyura u Rwanda kuko byari byatangajwe mbere ko uwo mugambi uzahagarikwa niharamuka hagiyeho indi guverinoma itari iyasinyanye amasezerano n’u Rwanda.
Bongeyeho ko kandi u Bwongereza butarenze ku masezerano yari yasinywe mbere.
Uruhande rw’u Rwanda rwareze ruvuga ko u Bwongereza bwanze gutanga amafaranga bwagombaga kwishyura muri ayo masezerano nk’uko byasabwaga mu gihe habayeho kuyasesa.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Emmanuel Ugirashebuja, yari yabwiye urukiko ko u Rwanda rwakoresheje amafaranga menshi rwitegura gushyira mu bikorwa ubwo bufatanye, ariko nyuma Ubwongereza bugashaka kwikura mu nshingano bwari bwarafashe mu buryo bwemewe n’amategeko.
Yongeyeho ko Ubwongereza butigeze bunamenyesha u Rwanda mbere ko bugiye gusesa ayo masezerano, ahubwo abayobozi b’u Rwanda babimenye babisomye mu bitangazamakuru.
U Rwanda ruvuga ko mu nyandiko zo muri Kamena 2024, u Bwongereza bwemeye gutanga miliyoni 50 z’ama-pound muri Mata 2025 n’izindi miliyoni 50 z’ama-pound muri Mata 2026, binyuze mu kigega cyiswe Economic Transformation and Integration Fund (ETIF).
Mu byo u Rwanda rwagaragaje mu kirego harimo ko u Bwongereza butubashye inyandiko zasobanuraga amasezerano ajyanye n’uburyo bwumvikanyweho bujyanye n’ayo mafaranga, kutubahiriza ingingo ya 18 y’aya masezerano nyir’zina ijyanye n’aya mafaranga, kutubahiriza ingingo ya 19 bijyanye n’uko iki gihugu kitubahirije ibyo kwakira impunzi zibayeho nabi mu Rwanda.
Muri Mata 2022 ni bwo u Bwongereza n’u Rwanda byari byaratangiye ubufatanye hagamijwe kohereza abimukira badafite ibyangombwa i Kigali n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono icyo gihe.
Aya masezerano yatangiye gukurikizwa ku wa 25 Mata 2024,.
Sir Keir Starmer agitorerwaga kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza muri Nyakanga 2024, yahise ahagarika aya masezerano, asobanura ko adashobora gufasha igihugu cyabo gukumira abimukira batagira ibyangombwa bacyinjiramo, bakoresheje ubwato buto.









