U Rwanda rwavuze ko rwubashye umwanzuro w’Urukiko Mpuzamahanga ku kirego rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyoni 100 z’amapawundi, rugaragaza ko uru rubaza rwari rukomeye ariko nanone ko rwashoboraga kuvamo imyanzuro itandukanye.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, nyuma y’uko Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubuhuza ruherereye mu Buholandi, rwanzuye ko u Bwongereza butazishyura amafaranga u Rwanda amafaranga rwaregeye.
Ikirego u Rwanda rwarezemo u Bwongereza cyari gishingiye ku kuba iki gihugu cyo mu Burayi kitarubahirije amasezerano yo kohereza abimukira i Kigali.
Kuri uyu wa mbere tariki 1 Kamena 2026, ni bwo akanama nkemurampaka k’Urukiko Mpuzamahanga kemeje ko u Rwanda rutazahabwa amafaranga rwasabaga u Bwongereza.
Nyuma y’uyu mwanzuro Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yatangaje ko bubaha umwanzuro w’urukiko. Yifashishije inyandiko y’umwe mu bari bagize inteko y’abacamanza, Mohamed Abdel Wahab, yagaragaje ko muri uru rubanza hari gufatwa imyanzuro itandukanye.
Urukiko rwanze ubusabe bw’u Rwanda ku bijyanye na miliyoni 50 z’Amapawundi z’umwaka wa kabiri. Gusa ariko, uyu mwanzuro ntiwemeranyijweho n’abacamanza bose.
Prof. Mohamed Abdel Wahab yavuze ko miliyoni 50 z’Amapawundi z’umwaka wa kabiri zari zikiri umwenda u Bwongereza bugomba kwishyura u Rwanda.
Yifashishije Ingingo ya 13 y’amasezerano ya Vienne agenga amategeko ku masezerano mpuzamahanga, igena uburyo ihanahana ry’inyandiko hagati y’ibihugu rishobora kugira agaciro k’amategeko.
Inyandiko zo mu Ugushyingo 2024 zitagaragazaga ubwumvikane busesuye bwari bukenewe kugira ngo zifatwe nk’ihindurwa ryemewe ry’amasezerano.
Yasobanuye ko kutabaho k’ubwumvikane nyakuri hagati y’impande zombi byagaragaraga neza. Ashingiye kuri ibyo, yanzuye ko miliyoni 50 z’Amapawundi zagombaga kwishyurwa u Rwanda mu mwaka wa kabiri w’amasezerano zari zikiri umwenda wemewe n’amategeko.
Agendeye ku nyandiko za Prof Abdel Wahab, Makolo yagize ati “ U Rwanda rwubashye icyemezo cyafashwe n’Urukiko Nkemurampaka kandi rukaba rubona ko iki kibazo kirangiye.”
“Twabonye igitekerezo cyihariye kandi kitari gihuriweho na benshi cyatanzwe na Professor Mohamed Abdel Wahab kigaragaza ko ibibazo byari imbere y’Urukiko byari bikomeye kandi bishobora gufatwaho imyanzuro itandukanye mu rwego rw’amategeko.”
Yakomeje agira ati “ Muri ibyo harimo n’uko ubutumwa bwahererekanyijwe hagati y’impande zombi mu Ugushyingo 2024, u Bwongereza bwashingiyeho, ntibwahinduye mu buryo bwemewe n’amategeko gahunda y’imikoranire y’imari hagati y’ibihugu byombi.
Umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukorana mu buryo bwubaka n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, rushingiye ku mahame mpuzamahanga ndetse n’ubufatanye bugirira akamaro impande zombi.
U Rwanda rwatsinzwe urubanza rwishyuzagamo u Bwongereza akabakaba miliyari 200 Frw












