sangiza abandi

U Rwanda rwazamutseho imyanya ibiri mu kurwanya ruswa ku rwego rw’Isi

sangiza abandi

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda) wagaragaje ko u Rwanda rwazamutseho imyanya ibiri mu kurwanya ruswa mu 2025, aho rwageze ku mwanya wa 41 n’amanota 58% ruvuye ku wa 43 n’amanota 57% rwariho mu 2024.

Ni ibyatangajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Gashyantare 2026, ubwo TI-Rwanda yagaragazaga raporo y’ubushakashatsi ngarukamwaka bwakozwe mu bihugu 182, bwerekana uko ibihugu bitandukanye ku Isi bihagaze mu kurwanya ruswa n’akarengane.

Ku Mugabane wa Afurika, u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatatu, inyuma ya Seychelles ifite amanota 68% na Cabo Verde ifite 62%, icyakoze runganya amanota na Botswana na yo iri ku mwanya wa 41 ku rwego mpuzamahanga.

Amanota y’u Rwanda mu kurwanya ruswa akomeje kuzamuka uko imyaka ishira. Kuva mu 2022 kugeza mu 2025, rwazamutseho amanota 7% ku ruhando mpuzamahanga.

Ku rwego rw’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara imibare igaragaza ko hakiri urugendo mu kurwanya ruswa kuko amanota y’Akarere ari ku mpuzandengo ya 32%, bigaragaza ko ruswa ikiri ikibazo gikomeye. Kuko ibihugu bine muri 49 ni byo byarengeje amanota 50%, harimo u Rwanda rugaragazwa nk’igihugu cyatanze urugero rwiza. 

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda, Mupiganyi Apollinaire, yagaragaje ko ruswa ari ikibazo ku iterambere ry’abaturage ndetse ko ikadindiza ubukungu bw’Igihugu muri rusange.  

Mupiganyi yatanze urugero kuri Seychelles, avuga ko yerekanye ko impinduka zishoboka iyo hari ubushake bwa politiki n’inzego zikomeye.  

Yavuze ko nubwu u Rwanda rukomeje kuzamuka mu kurwanya ruswa, ariko hakiri urugendo rurerure kuko intego ari ukuba urwa mbere ku Isi.

Ati” Ni byiza kuba dukomeje kuzamuka mu kurwanya ruswa ariko ntabwo turagera aho twifuza kuko intego ni ukuba aba mbere ku Isi mu kuyirwanya bitarenze mu 2050”.

Yakomeje avuga ko ruswa atari ikibazo cy’ibihugu bifite amanota make gusa, ahubwo ko n’ibifite amanota menshi bigomba kwirinda kuba inzira ya ruswa.

Umuvunyi mukuru, Nirere Madeleine, yavuze ko iyi raporo ya TI-Rwanda  isobanuye ikintu gikomeye ku Rwanda, kuko ari igipimo gifite agaciro ndetse ikaba ari nk’indorerwamo yerekana imbaraga z’Igihugu mu kurwanya ruswa no gukomeza kwiyemeza gukorera mu mucyo, ariko yongeraho ko kuyirandura burundu atari igikorwa kirangira mu gihe gito.

Ati “ Kurandura ruswa burundu si igikorwa cy’igihe gito, ahubwo ni inzira ikomeza, isaba amavugurura ahoraho no kwigisha bihoraho ku buyobozi mu nzego zitandukanye. Ubu bushakashatsi ntabwo butwereka kuzamuka mu manota gusa cyangwa izina ku rwego mpuzamahanga, ahubwo ni igipimo cyerekana uburyo inzego za Leta zikora, n’uburyo abaturage bazigirira icyizere.”

Yongeyeho ko ku Rwanda, guharanira imiyoborere myiza no kurwanya ruswa ari umurongo w’Igihugu, uturuka ku mateka yakiranze no ku ntego z’iterambere ry’icyerekezo cya 2050. 

Iyi raporo igaragaza ko ku Isi Denmark ariyo iyoboye urutonde rw’ibihugu bigaragaramo ruswa nke n’amanota 89% igakurikirwa na Finland ifite 88% hagakurikiraho Singapore ifite 84%. Ni mu gihe ibihugu bitatu byanyuma ari Venezuela, Somalie na Sudani y’Epfo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda, Mupiganyi Apollinaire, yavuze ko u Rwanda rutaragera aho rwifuza mu kurandura ruswa
Umuvunyi mukuru, Nirere Madeleine, yatangaje ko intego ari uko mu 2050 u Rwanda ruzaba urwambere ku Isi mu kurwanya ruswa

Photos:

[fluentform id="3"]