Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemeje abayobozi bashya barimo uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) mu Rwanda, Ambasaderi wa Austria ndetse n’uhagarariye Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (IFAD) mu Rwanda.
Jérémie Blin ukomoka mu Bufaransa yemejwe nk’uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) mu Rwanda, aho azaba afite icyicaro i Kigali.
Jérémie Blin afite uburambe bw’igihe kirekire muri dipolomasi. Yabaye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Burundi, anakora nk’Umuyobozi w’agateganyo wa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda (Chargé d’Affaires). Yanakoze imirimo itandukanye muri Minisiteri y’u Bufaransa ishinzwe u Burayi n’Ububanyi n’Amahanga.
Asimbuye kuri uyu mwanya, Belén Calvo Uyarra wari uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda kuva muri Ukwakira 2022.
Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje Simone Knapp nka Ambasaderi wa Austria mu Rwanda, aho azaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.
Muri iyo nama kandi hemejwe Dede Ekoue nk’Uhagarariye Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (IFAD) mu Rwanda, akazaba afite icyicaro i Kigali.
U Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ubucuruzi, uburezi, ingufu, ibikorwa remezo n’iterambere rirambye.
EU ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere, aho itera inkunga gahunda zitandukanye zigamije kuzamura imibereho y’abaturage no guteza imbere ubukungu bw’Igihugu.
Ku ruhande rwa IFAD, iki kigega cya Loni gikorana n’u Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, cyane cyane binyuze mu mishinga ifasha abahinzi bato kongera umusaruro, kubona amasoko no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Mu myaka yashize, IFAD yagiye ishora amafaranga menshi mu mishinga y’iterambere ry’icyaro mu Rwanda, igamije kuzamura imibereho y’abaturage benshi batunzwe n’ubuhinzi.











