Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo kizakora ibijyanye n’ubushakashatsi no gukora ibikoresho byifashishwa mu buvuzi hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Nucléaire, (Center for Nuclear Science and Technology- CNST).
Ku wa 30 Ukwakira 2024, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda, Dr. Fidel Ndahayo, yemeje inyigo yo kubaka iki kigo kizubakwa mu karere ka Bugesera hafi y’icyanya cy’inganda n’Ishuri rya RICA.
Ni ikigo cyizaba gifite igisa n’uruganda rukoresha ingufu za nucléaire ( Research Reactor), izi ngufu zingana na kilowati 400 zigatanga imirasire (radiation) yifashishwa mu bikorwa bizakorerwa muri iki kigo.
Hazakorerwamo ubushakashatsi, ndetse harimo n’igice kizajya gitunganyirizwamo ibikomoka ku buhinzi bifasha ibihingwa kumara igihe bitarangirika, ndetse hazakorerwa n’imiti izafasha mu kuvura zimwe mu ndwara zitavurirwaga mu Rwanda.
Dr. Fidel Ndahayo yatangaje ko iki kigo kizagira umwihariko mu gukora ibijyanye n’ubuvuzi, kuko izi ngufu za nucléaire zifite utunyabutabire duke tuzajya duterwa mu muntu akaba yanyuzwa mu cyuma kireba mu mubiri bizwi nka PET Scan.
Ati” Cyane cyane nk’ikigo kizajya gikorerwamo imiti cyane ijyana n’ibindi bikoresho bireba mu mubiri w’umuntu nka PET Scan. Turimo gushaka gukoresha iyi mashini kandi ntabwo twabasha kuyikoresha tudafite ibyo ikenera ngo ikore.”
Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iki kigo izatangira mu myaka itatu iri imbere, ikazarangira itwaye angana na miliyoni 800 z’Amadorari ya Amerika. Hazaba harimo inyubako zirenga 10 zikorerwamo imirimo itandukanye, zikoresha abakozi bahoraho bakora imirimo y’ibanze bagera muri 300.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurwanya Kanseri, RCC, Dr. Mugenzi Pacific avuga ko uyu mushinga uje ari igisubizo mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi.
Ati” Bizaduha amahirwe yo kungukira kuri bimwe mu bizajya bihakorerwa by’umwihariko imiti ikoreshwa mu kuvura indwara hakoreshejwe imirasire [radiopharmaceuticals], itari isanzwe ikorerwa mu bitaro byacu kuko tudafite ibikoresho bihagije.”
Avuga ko iki kigo kizafasha mu gukora isuzuma ry’imbitse ku ndwara, byibanda ku bice bitatu birimo gupima indwara, kuzivura, no gusukura ibikoresho.






