sangiza abandi

U Rwanda rwinjiye mu muryango mpuzamahanga w’umukino wo gusiganwa kuri Moto

sangiza abandi

U Rwanda rwemerewe kuba umunyamuryango wa 125 w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa kuri Moto, Fédération Internationale de Motocyclisme (FIM). 

Ni ibyatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 8 Ukuboza 2025, nyuma y’Inteko Rusange ya FIM yabereye i Lausanne mu Busuwisi ku wa 5 Ukuboza 2025.

Ni amateka u Rwanda rwongeye kwandika mu rugendo rwo guteza imbere siporo, ndetse n’uruhare rw’Igihugu z’imodoka n’amamoto nyuma yo

Ni mu rwego rwo gushyigikira siporo ndetse bizafasha u Rwanda kuba rwakakira amarushanwa mpuzamahanga akomeye y’umukino wo gusiganwa kuri moto no kwagura ibikorwa by’uyu mukino mu gihugu.

Mu ijambo rya Perezida wa FIM, Jorge Viegas, ubwo yatangazaga u Rwanda nk’umunyamuryango wa 125, yavuze ko yishimiye cyane kurwakira muri uyu muryango mpuzamahanga, ashimangira ko uru rugendo rushya ruzatanga amahirwe ku iterambere ry’uyu mukino muri Afurika.

Muri uyu muhango u Rwanda rwari ruhagarariwe na Christian Gakwaya, Perezida w’Ishyirahamwe ry’abasiganwa kuri moto mu Rwanda (Rwanda Motorsport Federation), wavuze ko u Rwanda rufite gahunda yo gukomeza guteza imbere umukino wo gusiganwa kuri moto.

Ati” Tubifashijwemo na Minisiteri ya Siporo, twateguye gahunda ndende yo guteza imbere uyu mukino, harimo no kwiyubakira ubushobozi no kuzamura abakinnyi. Kwemererwa muri FIM ni intambwe idushimishije kandi izadufasha kugera ku rwego rwo hejuru.”

Gakwaya yashimiye kandi amafederasiyo atandukanye y’ibihugu byatoye byemeza ko u Rwanda rwakwinjira muri FIM, avuga ko ubu hatangiye urugendo rwo kubaka ubufatanye butanga umusaruro no kuzamurira Urwego uyu mukino mu gihugu.

Umwaka ushize u Rwanda rwari rwakiriye neza Inama Rusange ya Fédération Internationale de l’Automobile (FIA), bigaragaza ubushobozi bw’u Rwanda mu kwakira ibikorwa bikomeye bya siporo mpuzamahanga.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]