Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakiriye neza ibyatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, washimye ko rwujuje inshingano zarwo mu gushaka ibisubizo ku makimbirane ari hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Kamena 2026.
Iri tangazo ryaje rikurikira ibyangajwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, ubwo yari mu nama ya Komite ishinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko y’Amerika yo ku wa 4 Kamena 2026.
Muri iyi nteko Marco Rubio aho yashimye u Rwanda kuba rwarujuje inshingano zarwo mu gushaka ibisubizo ku makimbirane ari hagati yarwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko aya magambo ari ikimenyetso cy’ubufatanye bukomeje hagati yarwo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse ishimira uruhare rwa Washington mu gukomeza gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano muke mu Karere.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda yitaye ku magambo yavuzwe na Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Marco Rubio… harimo no kwemeza ko u Rwanda rwujuje inshingano zarwo.”
U Rwanda rwanashimangiye ko ubufatanye n’Amerika binyuze mu masezerano ya Washington bukomeje kugira uruhare runini mu gushaka ibisubizo ku ntandaro y’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.
Ati “U Rwanda rushima ubufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane binyuze mu masezerano ya Washington, akaba ari urwego rukomeje gukoreshwa mu gukemura intandaro z’amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Ariko kandi u Rwanda rugaragaza ko ayo masezerano agomba kubahirizwa n’impande zombi, ndetse ko nta ruhande rugomba kwirengagiza inshingano zarwo.
Bongeyeho kandi ko ibibazo biri hagati y’impande zombi bidashobora gukemurwa mu gihe habayeho kubogama cyangwa gufata uruhande rumwe.
Guverinoma y’u Rwanda kandi yagaragaje ko RDC ikomeje kurenga ku masezerano, ishinja ubutegetsi bwayo gukorana n’umutwe wa FDRL, ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba umaze imyaka irenga 30 ukorera ku butaka bwa Congo.
Muri iri tangazo u Rwanda rwongeye gushimangira ko ruzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa barwo mu gushakira amahoro arambye n’umutekano Akarere k’Ibiyaga Bigari.









