U Rwanda rwitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu (World Economic Forum, WEF) iri kubera i Davos mu Busuwisi.
Inama ya 56 ya WEF ihurije hamwe abarenga 3000 bo mu bihugu 130, barimo abakuru b’ibihugu 56, abayobozi bakuru b’ibihugu 400 ndetse n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, sosiyete sivile n’abashakashatsi, yatangiye ku wa 19 Mutarama 2026.
Iyi nama ngarukamwaka ya ‘World Economic Forum’ ni imwe mu zikomeye ku Isi ziga ku bukungu n’ihinduka ry’imibereho y’abayituye.
Muri iyi nama , Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yahuye n’Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu muryango w’Abibumbye nk’ishami ryawo rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) , Tom Fletcher, baganira ku bibazo byugarije Akarere k’ibiyaga bigari.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yanatangaje ko iyi nama ifite inyungu nyinshi ku Rwanda.
Nduhungirehe yabwiye RBA ati ” Iyi nama mbere na mbere, ni ubunararibonye bw’ibyo twanyuzemo, ndetse n’ibyo twagezeho nk’igihugu kuko hari ibyo twagezeho mu bukungu no guteza imbere ikoranabuhanga. U Rwanda ruzagirana ibiganiro bitandukanye n’abayobozi bo ku Isi kugira ngo turebe uko twabyaza umusaruro ubufatanye , twabyaza umusaruro amahirwe umugabane wa Afurika ifite.”
Minisitiri w’Ikorabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, muri iyi nama ya World Economic Forum, yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ikoranabuhanga cya Amini cyo muri Kenya, Kate Kallot, uko barushaho kubyaza umusaruro ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga .
Banaganiriye uko Ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ryarushaho kubyazwa umusaruro.
World Economic Forum yavutse ite ?
Inama ya World Economic Forum iba buri mwaka, ikabera ahitwa Davos-Klosters.
Abayobozi mu nzego za leta, abikorera, abakuru b’ibihugu na za guverinoma bahurira i Davos, mu Busuwisi, bakaganira ku mbogamizi isi ifite bakanazishakira ibisubizo.
Professor Klaus Schwab niwe washinze icyitwaga European Management Forum, cyari umuryango udaharanira inyungu wakoreraga i Genève mu Busuwisi, ugahuza abacuruzi bakomeye mu Burayi n’ahandi, bagahurira i Davos mu nama ngarukamwaka zabaga muri Mutarama.
Ubusanzwe Professor Schwab yitaga ku nama zafasha ibigo byo mu Burayi gushyikira ibyo muri Amerika mu micungire.
Nyuma intego z’iyi nama zaje kwaguka ziva ku micungire zigera no ku bibazo by’ubukungu n’imibereho, bihinduka inama yaguye yigirwamo iterambere muri rusange, irakunda iba mpuzamigabane.
Ni uko yabaye inama ikomeye maze abayobozi mu bya politiki bayitumirwamo bwa mbere muri Mutarama 1974, i Davos.
Mu 1987, icyari European Management Forum cyahindutse World Economic Forum, maze iyo nama irushaho kwaguka, ari na ko yagura urubuga rw’ibiganiro biyiberamo.
Mu 2015, WEF yemewe nk’umuryango mpuzamahanga, ukaba uhuza abategetsi bakomeye ku Isi, bicarira ibibazo byugarije ubukungu bw’Isi.






