U Rwanda rwitabiriye inama idasanzwe y’Umuryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) yahuje Abaminisitiri b’Ingabo ibera i Livingstone muri Zambia.
Iyi nama yabaye ku wa 10 Mutarama 2025, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda , ikaba yigaga ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.
Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda ivuga ko “Iyibanze ku bibazo by’umutekano n’iby’ubutabazi bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’ingaruka bigira ku mutekano w’akarere kose.”
Iyi nama yabanjirijwe n’inama y’itsinda ry’inzobere mu by’umutekano za ICGLR yateranye ku wa 8 Mutarama 2026, ikurikirwa n’iy’Abagaba Bakuru b’Ingabo bo mu bihugu bigize ICGLR.
Iyi nama y’Abaminisitiri yabanjirijwe n’inama ya Komite y’Impuguke mu bya gisirikare bo mu bihugu bigize ICGLR yabaye tariki ya 8 Mutarama 2026, ndetse n’ Inama y’Abagaba bakuru b’Ingabo b’ibihugu bigize ICGLR yabaye tariki ya 9 Mutarama 2026.
Mu Burasirazuba bwa RDC hakomeje kugaragara ibikorwa by’umutekano muke uturuka ku kutavuga rumwe kwa Leta ya RDC n’iburiro rya AFC/M23 riyoboye ibice by’Uburasirazuba bw’iki gihugu.
Uyu mutekano muke kandi usemburwa n’amagambo y’urwango n’ivangura atangazwa na bamwe mu bayobozi barimo n’aba Gisirikare ba Leta ya Congo, atesha agaciro Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi n’Abanyamulenge.
Ibi bikorwa by’ivangura bimaze imyaka myinshi bibera mu Burasirazuba bwa Congo byagiye biteza umutekano muke, benshi bahungira mu bihugu bituranye na Congo birimo n’u Rwanda, aho hari abamaze imyaka irenga 25 mu buhungiro.
Intandaro ikomeye yaturutse ku kuba RDC yaremeye kwakira no kwihuza n’abagize umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda, ugakomezanya umugambi wo gutsemba Abatutsi no kwigisha ivangura rishingiye ku moko.
Leta y’u Rwanda yagiye isaba kenshi isenywa ry’uyu mutwe bigizwemo uruhare na Leta ya Congo, ariko yo ikabirenza ingohe byatumye u Rwanda rwishakamo ibisubizo byo gushyiraho ingamba z’ubwirinzi nyuma y’ibitero bitandukanye uyu mutwe wagabye ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye.
Mu mpera za 2025, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinye amasezerano y’amahoro, arimo ingingo zirimo no kurandura burundu uyu mutwe wa FDLR nk’intandaro y’Umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.
Aya masezerano yakurikiraga ayasinywe hagati ya Leta ya Congo n’ihuriro rya AFC/M23 rigizwe n’abaharanira uburenganzira bwabo mu Burasirazuba bwa RDC, aya masezerano yari ahagarariwe na Leta ya Qatar nk’umuhuza muri iki kibazo.
Gusa nubwo bimeze bityo umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC uracyari imbogamizi, aho uruhande rwa Leta ya Congo n’uruhande rwa AFC/M23 bitana ba mwana ku banze kubahiriza agahenge n’ihagarikwa ry’imirwano byemeranyijwe mu masezerano ya Qatar.
Ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC kigwaho ku rwego rw’Imiryango ya Afurika, ndetse kirimo abahunza batandukanye barimo Qatar na Leta Zunze Ubumwe Za Amerika.


Uyu munsi, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yitabiriye Inama idasanzwe y’Abaminisitiri b’Ingabo b’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), yabereye i Livingstone muri Zambiya.
— Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) January 10, 2026
Iyi nama yibanze ku bibazo by’umutekano n’iby’ubutabazi… pic.twitter.com/WD0p5V6BY6





