sangiza abandi

U Rwanda rwiteguye gusangiza Sudani y’Epfo ubunararibonye rufite mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Nsengiyumva Justin, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gusangiza Sudan y’Epfo ubunararibonye rufite  mu kongera kubaka igihugu nyuma yo gushegeshwa n’intambara binyuze mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Minisitiri Nsengiyumva yabitangaje kuri uyu wa 15 Gashyantare 2026, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya komite ya AU iri guhuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma  yashyiriweho gushakira ibisubizo bya politiki ku rwego rw’umugabane no guteza imbere ubuhuza muri Sudani y’Epfo izwi nka ‘African Union High-Level Ad Hoc Committee on South Sudan’ iri kubera i Addis Ababa muri Ethiopie.

Yavuze ko iyi nama yongera gushimangira ubushake bwa Afurika Yunze Ubumwe by’umwihariko uruhare rw’abayobozi mu gushyira mu bikorwa Amasezerano yo mu 2018 yo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo, nk’inzira ihamye kandi y’ukuri iganisha ku mahoro arambye.

Yashimiye kandi Komite Idasanzwe y’Umuryango wa AU (C5) ku ruzinduko yagiriye i Juba muri Mutarama 2026, aho yavuze ko rwongeye kugaragaza ubufatanye bwa Afurika mu rugendo rwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo.

Yavuze ko ibyavuye muri urwo ruzinduko bikomeje kuba ingenzi mu ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano, no mu myiteguro y’amatora ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.

Yagize ati “ Nk’uko Sudani y’Epfo igihe cy’inzibacyuho kiri kugana ku musozo, ni ngombwa ko umugabane wacu ukomeza kuyiherekeza muri iyo nzira mu yemewe na AU, irimo za Komisiyo, Ibiro by’Intumwa Idasanzwe y’Umuyobozi Mukuru, ndetse n’iyi Komite idasanzwe”.

Yashimiye kandi  Perezida Salva Kiir ku ntambwe imaze guterwa kuva Inama iheruka yaba, cyane cyane mu kubungabunga amahoro no gutegura amatora, aho yavuze ko ubushake bwa politiki ari ingenzi mu kubaka icyizere hagati y’impande zose. 

Mu gusoza, Minisitiri Nsengiyumva yasohoje ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bwifuriza amahoro arambye n’iterambere  Perezida Salva Kiir, Guverinoma ye, ndetse n’Abaturage ba Sudani y’Epfo muri rusange.

Yashimiye kandi Perezida wa Afurika y’Epfo,  Cyril Ramaphosa, ku gutegura iyi nama ikomeye mu rwego rwo gushyigikira Guverinoma n’Abaturage ba Sudani y’Epfo.

Perezida Ramaphosa yashimiye Abayobozi bose bitariye iyi nama ndetse avuga ko uruhare rwabo ari ingenzi mu kongera kugarura amahoro arambye muri Sudan y’Epfo nk’umunyamuryango ukiri mushya mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ramaphosa yavuze ko uyu mwaka ari ingenzi cyane kuri Sudani y’Epfo, kuko hateganjijwemo amatora azaba mu Ukuboza 2026, ariko yongeraho ko amatora yonyine adahagije kugira ngo amahoro arambye aboneke ahubwo ko hakenewe ubushake bwa politiki n’umutekano uhamye kugira ngo abaturage bagirire icyizere ubuyobozi.

Imyaka 13 irihiritse muri Sudan y’Epfo harangwa intambara zurudaca kuko kuva mu 2011 iki gihugu cyabona ubwigenge ntabwo amahoro yarambye ahubwo nyuma y’imyaka ibiri abaturage babayeho mu icuraburindi kugeza nubu n’ubwo inzira y’amahoro yafashwe bigizwemo uruhare na AU itanga ikizere ko umutekano wenda kuboneka.

Photos:

[fluentform id="3"]