Tariki ya 4 Ukwakira, u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Inyamaswa (World Animal Day 2025), hibutswa akamaro ko kwita ku nyamanswa no gukingira indwara y’ibisazi.
Uyu muhango wabaye ku wa gatandatu, tariki ya 4 Ukwakira 2025, ubera mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze.
Ni umuhango wari wateguwe n’Umuryango Nyarwanda usanzwe uharanira ibijyanye n’Imibereho myiza y’Inyamaswa, Rwanda Animal Welfare Organization (RAWO).
Iki gikorwa kandi cyateguwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Urugaga rw’abaganga b’amatungo mu Rwanda (RCVD), Umuryango w’Abaganga b’Ingagi n’abandi.
Ni umunsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti “ Turinde Inyamaswa, Dukize Isi”, aho uyu muhango wibanze ku bukangurambaga bwo kwita ku nyamaswa no kugaragaza uruhare rwazo mu kurinda ibidukikije n’ubuzima bwa muntu.
Hanatanzwe ubukangurambaga bijyanye no gukumira indwara y’ibisazi Ibizwi nka ‘rabies’, aho hakingiwe indwara y’ibisazi imbwa zisaga 200.
Umuyobozi Mukuru wa RAWO, Masengesho Jean Claude, yashimiye abafatanyabikorwa barimo MINAGRI, RAB, RCVD n’Akarere ka District ku ruhare bagize mu gutegura no gushyigikira uyu munsi.
Ati” Turashimira abafatanyabikorwa bose baduhaye ubufasha. Twibukije abaturage ko gukingiza imbwa no kugenzura umubare wazo ari ingenzi mu gukumira indwara y’ibisazi. Buri muturage akwiye kugira inshingano zo kwita ku nyamaswa ze.”
Umuyobozi wa RCVD, Dr. Charles Kayumba nawe yagaragaje akamaro k’imbwa mu muryango Nyarwanda, asaba abaturage kuzirinda no kuzitaho.
Ati” Imbwa zigira uruhare rukomeye mu buzima bwacu bwa buri munsi. Tugomba kuzikingiza, kuzirinda kuzirekura hanze zidafite uburinzi, kandi tugahora tugisha inama abaganga b’amatungo igihe cyose habaye ikibazo kijyanye n’ubuzima bwazo.”
RAWO kandi yashimiwe kuba yabonye inkunga ya Naturewatch Foundation, umuryango wo mu Bwongereza ugamije kurwanya ihohoterwa ry’inyamaswa no guteza imbere imibereho myiza yazo ku Isi hose.
Abitabiriye iki gikorwa nabo bagaragaza ko kwita ku nyamaswa ari kimwe no kurengera ubuzima bw’abantu n’ibidukikije.










