Mu gihe agakiriro ka Gisozi gakunze guhura n’ibibazo birimo kwibasirwa n’inkongi,umujyi wa Kigali uvuga ko aka Gakiriro gakwiye kwimurwa kakajyanwa ahandi hantu hisanzuye .
Ni kenshi humvikana inkongi ihora yibasira agakiriro ka Gisozi ,inkongi kandi ukunze kuhamara igihe no kwangiza byinshi bitewe n’uko Polisi ishami rishinzwe kurwanya inkongi rihagera bigoranye kubera imiterere y’imihanda y’ako Gakiriro.
Abagakoreramo bagaragaza imbogamizi by’umwihariko z’imihanda ndetse ngo nta mbuga ya parking ihagije ihari yo gusigamo ibinyabiiziga byabo ibituma muri aka gace hahora umuvundo w’abantu n’ibinyabiziga. Ibi ngo ni imbogamizi ku bahakorera n’abakiriya babo bitewe n’umubare munini w’abakiriya n’abakoreramo.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko aka Gakiriro kamaze kuba gato bityo gakwiye kwimurwa kakajya ahisanzuye.
Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwaremezo Eng.Dusabimana Fulgence avugana na RBA yagize ati ”Abantu bava mu mujyi, bahabonaga nk’ahantu hanini ariko abari hariya bikubye inshuro zirenga enye ugereranyije n’abavuye mu mujyi.
Muri izo hegitari bafite hariya zirindwi n’imisago,ubungubu ikibanza dufite gifite 19 n’imisago, n’izindi 17 ziri munsi yazo zishobora gukoreshwa nk’aho kwagurirwa ibikorwa.
Ni ukuvuga ngo mu by’ukuri igituma tubona hari ibikorwa bigomba kwimuka gikomeye,ni uko hari mo kwiyongera k’umubare w’abahakorera benshi ku buso butoya buhari, ari na cyo gituma udashobora kubona aho abantu bakorera ngo ubone ya mihanda ukeneye niyo mpamvu polisi ijya kuzimya ikamara umunsi wose itarabasha kugera aho ijya kuzimya.
Ni ukuvuga ngo twasabwe ko dushaka ahantu hanini hahagije ariko nanone hatari hagati mu mujyi”

Uko aka gakiriro gafashwe n’inkongi,bikunze kugora Polisi guhita ikazimya kubera uburyo bwo kukageramo
Nubwo ubucucike bwiganje muri aka Gakiriro kubera ubwinshi bw’abahakorera kandi kari ku buso buto bituma hatekerezwa kukimura,hari abandi basanga nanone kukimura bizatwara ingengo y’Imari nini ndetse bikanatera igihombo ku bari barubatse inzu ndende zo gukorerwamo n’abakoresha agakiriro.








